Kuri uyu munsi udasanzwe ngarukamwaka, iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda izamurika ku mugaragaro abakinnyi bashya yamaze kugura barimo Charles Tchouplaou na Antonio Atisso Kodjo, inerekane abatoza ndetse n'umwambaro mushya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/2027.
Muri ibi birori kandi ni bwo hazerekanwa abafatanyabikorwa bashya barimo Banki ya Kigali izajya yambarwa mu gatuza.
Kugira ngo ibirori birusheho gushyuha, Rayon Sports yahaye uburenganzira abafana bayo bwo guhitamo ikipe mpuzamahanga izatumirwa hagakinwa umukino wa gicuti kuri uwo munsi. Kugeza ubu, amakipe nka Simba SC yo muri Tanzania na Gor Mahia yo muri Kenya ni yo ari kuvugwa cyane.
Ibi byose biri gukorwa mu gihe Gikundiro ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka utaha w'imikino, by'umwihariko amarushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Biteganyijwe ko abakinnyi bazatangira umwiherero n'imyitozo ku wa Mbere w'icyumweru gitaha, amakuru akaba avuga ko iyi myitozo ishobora kuzabera mu Karere ka Gicumbi.
Leave a Comment