Ibi byatangajwe na Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, nyuma y’iminsi mike iyi kipe inyagiwe na APR FC ibitego 4-1 mu mukino wa Super Cup, ibintu byasigiye ubuyobozi umukoro wo gukosora amakosa yagaragaye.
Murenzi yemeje ko Rayon Sports yamaze gutandukana burundu na Harerimana Abdelaziz ‘Rivaldo’ n’Umunya-Tunisia, Mohammed Chelly.
Yongeyeho ko hari ibiganiro biri gukorwa kugira ngo abandi bakinnyi barimo Niyonzima Olivier Seif, umunyezamu Pavelh Ndzila, Musore Prince na Adama Bagayogo, na bo basezererwe.
Mu kuziba ibyuho byagaragaye, Murenzi yavuze ko badakeneye abanyamahanga bashya keretse habonetse udasanzwe, ahubwo ko amaso bayahanze ku bakinnyi b’imbere mu gihugu.
Yagize ati “Abakinnyi b’abanyamahanga turabafite [...]. Abo Banyarwanda twifuza kongeramo, imyanya ibiri abatoza batugaragarije, turi kureba aho twabakura hano mu gihugu cyangwa se n’abandi bakina hanze y’igihugu bashobora kuza bakongera amaraso mu ikipe.”
Mu gihe Rayon Sports yitegura umukino ukomeye wa Al-Hilal SC ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026, yamenyesheje ko itazaba ifite Umutoza Mukuru, Bruno Ferry.
Uyu Mufaransa yasabye uruhushya rwo kujya iwabo kwita ku mubyeyi we urwaye, bityo umukino ukaba ugiye gutozwa na Lomami Marcel wungirije. Uyu mukino ushobora kubera kuri Kigali Pelé Stadium aho kuba kuri Stade Amahoro nk’uko byari biteganyijwe, kuko iyi kipe yambara ubururu n'umweru yabisabye Rwanda Premier League bijyanye n'uko abafana bayo batishimiye uko iri kwitwara.
Murenzi Abdallah yagarutse ku kababaro k’abafana nyuma yo gutakaza Super Cup, abasaba kudacika intege kuko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose ngo ikipe yongere ihaguruke.
Yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ko Rayon Sports ifite abakinnyi beza ku giti cyabo, ariko babuze guhuza umukino (Cohesion) no kumenyerana, ari na byo bagiye gushyiramo imbaraga mu myitozo iri imbere.
Ati “Nta kintu kibi nko gutsindwa ugacika intege ku buryo n’aho wagakwiye guhaguruka ngo uzamuke, uhera hasi. Ntiduhere hasi rero.”
Leave a Comment