"Musanze Challenge" isiganwa ry’amagare rigiye gushyira umutemeri kuri 2025
"Musanze Challenge" isiganwa ry’amagare rigiye gushyira umutemeri kuri 2025

Iri siganwa rizatangira Saa 10:00 am, rizahagurukira mu nkengero za Kigali risorezwe mu karere ka Musanze.

Isaganea rya Musanze Challenge rizakinwa mu byiciro bitandukanye, aho ibyiciro 3 by'Abagabo, abagore n'ingimbi bazahagurukira Kanyinya (Shyorongi).

Abagore n'ingimbi bazasoreza mu mujyi wa Musanze nku ntera ta Kirometero 79,1. Abagabo bo bazakomeza bagere mu Kinigi bazenguruke mu mu muhanda utunguka kuri INES bagaruke gutsindira mu mujyi wa Musanze ku ntera ya Kirometero 102,1.

Musanze Challenge niryo siganwa rizasoza umwaka wa 2025 mu magare

Abangavu bo bazahagurukira kwa Nyirangarama basoreze mu mujyi wa Musanze ku Ntera ya Kirometero 44,6.

Aka gace ko kuzenguruka mu Kinigi kazakoreshwa ubwo hazaba hasozwa stage 6 ya Tour du Rwanda 2026 izava i Rubavu igasorezwa i Musanze tariki ya 27/02/2026.


Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now