Uyu mukino w’umunsi wa 11 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu, usize Police FC iri imbere ku rutonde, mu gihe Gasogi United yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 18.
Intsinzi y’abashinzwe umutekano yabonetse ku munota wa 51, ubwo rutahizamu Ani Elijah yafunguraga amazamu.
Iki gitego cyaturutse ku mupira mwiza yahawe na Kwitonda Alain ‘Bacca’, Elijah awirukankanana umuvuduko mwinshi asiga myugariro Hakizimana Adolphe, mbere yo kwinjiza umupira mu nshundura.
Police FC yari ifite amahirwe yo kubona igitego cya kabiri ku munota wa 58 ubwo yabonaga penaliti yakorewe kuri Ani Elijah. Icyakora, Byiringiro Lague wahawe inshingano zo kuyitera, yayiteye nabi umunyezamu Cyuzuzo Aime Gaël ayikuramo.
Impera z’umukino ntabwo zahiriye Gasogi United, kuko ku munota wa 90 wongeweho itanu, Nkubana Marc yahawe ikarita itukura nyuma yo kubona umuhondo wa kabiri kubera ikosa yakoreye kuri Byiringiro Lague, bituma Gasogi isoreza umukino ari abakinnyi 10.
Mu gice cya mbere, umukino waranzwe no gukinira hagati cyane ndetse n’amakosa menshi ku mpande zombi, ibyatumye amakipe ajya kuruhuka ari 0-0.
Mbere y’uko igitego kiboneka, impande zombi zari zapfushije ubusa uburyo bukomeye, harimo ishoti rya Hamis Hakim wa Gasogi ryaciye hejuru y’izamu gato, ndetse n’uburyo bwa Ani Elijah ku munota wa 10 butatanze umusaruro.
Police FC izasura Etincelles FC tariki 20 Ukuboza mu Karere ka Rubavu, mu gihe bukeye bwaho Gasogi United izasura APR FC.
Leave a Comment