Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yabonye itike iyijyana mu mikino ya Kamarampaka Mpuzamigabane yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda Nigeria penaliti 4-3 mu mukino wabereye i Rabat ku Cyumweru, nyuma y’uko iminota 120 irangiye ari 1-1.
Uyu mukino wabereye kuri Crown Prince Moulay El Hassan Stadium watangiye Nigeria ifite ishyaka n’umuvuduko. Ku munota wa gatatu gusa, Victor Osimhen yashyize igitutu ku bwugarizi bwa RDC, bituma umupira ugera kuri Frank Onyeka wahise awutera, ukora ku kirenge cya Axel Tuanzebe maze uca ku munyezamu Lionel Mpasi utabashije kuwugarura.
Nyuma yo gutsindwa, RDC yatangiye kwisuganya, ahanini binyuze kuri Theo Bongonda na Cédric Bakambu bakoranaga neza mu kuzamura imipira myinshi. Ku munota wa 32, Wilfred Ndidi yatakaje umupira hagati mu kibuga, Cedric Bakambu ahita awutwara yirukanka cyandyinjira mu rubuga rw’amahina, awucomekera Meschack Elia wahise atsinda igitego.
Igice cya mbere cyarangiye nta kindi gitego cyongeye kuboneka, n’ubwo amakipe yombi yakomeje gushakisha uburyo butandukanye yakibonamo.
Mu gice cya kabiri, Nigeria yongeye kwijajara. Victor Osimhen yabonye amahirwe abiri akomeye: umutwe we wari ugiye kwinjira ujya hanze, naho undi mupira Mpasi awukuramo. RDC na yo yagerageje gutsinda igitego cya kabiri, Cédric Bakambu atera umupira ukomeye ari kure, ariko Nwabali aratabara.
Byabaye ngombwa ko hongerwaho iminota 30 y’inyongera nyuma y’uko iminota 90 ntacyo yatanze. Muri iyi minota ho, amakipe yombi yitwararitse cyane, bituma nta buryo bukomeye bwagaragayemo cyane.
Penaliti ni zo zagombaga gutanga igisubizo. Ku mpande zombi bahushije, Kapiteni Chancel Mbemba atera iya nyuma yateye neza, abakunzi ba RDC binaga mu birere.
RDC yaherukaga kwitabira Igikombe cy’Isi mu 1974 ubwo yitwaga Zaire, yongeye kwandika amateka, ikomeza urugendo rwayo mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Leave a Comment