Ikipe Tigers BBC yatwaye igikombe, yagaragaje ibimenyetso hakiri kare kuva umukino utangiye kuko yatwaye uduce twombi tw'igice cya mbere, irusha REG BBC amanota 10.
Yatwaye agace ka mbere ku manota 21-18, yongera kwisubiza aka kabiri ku manota 20-13, amakipe yombi ajya kuruhuka ari amanota 41 ya Tigers BBC ku manota 31 ya REG BBC.
REG BBC y’umutoza Ngandu Mbanze Bienvenu yaje mu gice cya kabiri yinyaye mu isunzu, itwara agace ka gatatu k'umukino itsinze amanota 32-24.
Benshi mu bari muri Petit Stade batangiye gutekereza ko iyi kipe ya Sosiyete ishinzwe Ingufu ishobora gukuramo ikinyuranyo cy'amanota abiri yari asigayemo, ariko si ko byagenze. Tigers yashimangiye intsinzi yayo itwara agace ka nyuma k'umukino ku manota 18-14; ibyatumye Tigers BBC ihita yegukana igikombe itsinze amanota 83-77.
Ikishatse Herve wa Tigers BBC ni we witwaye neza muri uyu mukino, aho yatsinze amanota 21, aba uwa mbere ku mipira yahushije inkangara (rebounds) inshuro zirindwi, ndetse anatanga imipira umunani yavuyemo amanota.
Uyu mukino wabanjirijwe n'uwo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje APR BBC na Kepler, birangira iyi kipe y'i Kinyinya itwaye APR uyu mwanya nyuma yo kuyitsinda amanota 74-62.
REG BBC itsindiwe ku mukino wa nyuma ubugira kabiri kuko mu mwaka ushize, ubwo iri rushanwa ryakinwaga bwa mbere, yatsindiwe na APR BBC ku mukino wa nyuma, iyitsinze amanota 72-59.
Ikipe ya Tigers BBC ni yo igomba guhagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone V) mu bagabo. Ni mu gihe REG WBBC izahagararira u Rwanda mu Irushanwa rya Zone V rya 2025 mu bagore, nyuma yo gutsinda APR WBBC amanota 79-52, mu mukino wa nyuma wabereye muri Petit Stade tariki ya 10 Nzeri.
Leave a Comment