Abantu babiri bitabye Imana mu gihe abandi batandatu bakomeretse, nyuma y'impanuka y'imodoka y'abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda yataye umuhanda igonga abafana.
Iyi mpanuka ibabaje yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, mu gace ka Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Byabaye ubwo hakinwaga Agace ka Mbere k'isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda 2026" ryatangiye uyu munsi.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwemeje aya makuru, butangaza ko imodoka yo mu gice cya "Caravane" (imodoka z'abamamaza zibanziriza abakinnyi) ari yo yarenze umuhanda.
Abakomeretse muri iyi mpanuka bahise bahabwa ubutabazi bw’ibanze ahabereye ibyago, mbere y'uko bihutishwa mu bitaro kugira ngo bitabweho n'abaganga.
Inzego z'umutekano zirimo na Polisi y'u Rwanda zahise zigera ahabereye impanuka vuba kugira ngo zitange ubutabazi bwihuse.
Polisi yatangaje ko yatangiye iperereza ryimbitse rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka n’uko yagenze, mu rwego rwo gukumira ko ibyabaye byazasubira.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwihanganishije imiryango yabuze abayo, bunashimangira ko umutekano w’abitabira iri siganwa ukomeje gushyirwa imbere kandi bukurikiranira hafi ubuzima bw'abarwayi.
Nubwo habaye iyi mpanuka, ibikorwa by’isiganwa byakomeje hakurikijwe amabwiriza y’umutekano yashyizweho hagamijwe kurinda abakinnyi, abayobozi n’abafana.
Aka gace ka mbere kahagurukiye mu Rukomo mu Karere ka Gicumbi kegukanywe n’Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Ikipe ya NSN yo muri Espagne.
Uyu mukinnyi yatwaye iyi Etape akoresheje amasaha ane, amasegonda atanu n’ibyijana bibiri (4:00:05:02) ku ntera y'ibilometero 173,6.
Leave a Comment