Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwandikiye amakipe busanzwe butera inkunga arimo AS Kigali, Kiyovu Sports ndetse na Gasogi United, buyasaba kwihuza kugira ngo akore ikipe imwe ikomeye izitabira amarushanwa y'umwaka w'imikino utaha wa 2026/2027.
Iyi baruwa yashyizweho umukono n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasabye ubuyobozi bw'aya makipe ko bwaganira n'abanyamuryango babyo kuri iki gitekerezo cyo guhuriza hamwe ubushobozi, bakazaba batanze umwanzuro ntakuka bitarenze tariki ya 30 Werurwe 2026.
Meya Dusengiyumva yasobanuye ko iki cyemezo kigamije kubaka ikipe imwe ikomeye ibasha guhatana.
Yagize ati “Hashingiwe kandi ku masezerano y’ubufatanye n’Umujyi wa Kigali, mbandikiye mbamenyesha ko inkunga y’amafaranga yahabwaga ikipe yanyu izakoreshwa mu kubaka ikipe y’Umujyi wa Kigali iriho irubakwa, bityo tukaba tubasaba ko mwihuza n’andi makipe Umujyi wa Kigali usanzwe utera inkunga kugira ngo icyemezo cyo guhuriza hamwe ubushobozi gishoboke.”
Ibi bije nyuma y'inama yabaye muri Kamena 2025 yaganiriwemo icyerekezo cy'amakipe aterwa inkunga n'Umujyi. Muri uwo mwaka ushize wa 2025, AS Kigali yahuye n’ibibazo by’amikoro n’imiyoborere byatumye yicarana n’Umujyi wa Kigali kugira ngo ihabwe umurongo, dore ko Umujyi uherutse gutangaza ko wari umaze kuyiha ingengo y’imari isaga miliyari 1 y'amafaranga y'u Rwanda mu myaka itanu ishize.
Igitekerezo cyo guhuza amakipe y'Umujyi wa Kigali si gishya kuko cyigeze kuzamurwa mu mwaka wa 2019 hagati ya AS Kigali na Kiyovu Sports gusa icyo gihe cyaranzwe giterwa utwatsi.
Kugeza ubu ku munsi wa 24 wa Shampiyona y'u Rwanda, aya makipe yombi akeneye imbaraga dore ko Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 7 n'amanota 33, Gasogi United ikaba ku mwanya wa 11 n'amanota 26 nyuma yo kumara imikino 7 idatsinda, mu gihe AS Kigali iri mu bibazo kuko iri ku mwanya wa 13 n'amanota 24.
Ku ruhande rwa Kiyovu Sports na AS Kigali, zifitanye umukino w'ishiraniro kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026.

Leave a Comment