Umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Abdulkadir Artan, wari ugiye kwandika amateka yo kuba uwa mbere ukomoka muri icyo gihugu usifuye Igikombe cy’Isi yakuwe ku rutonde rw’abazasifura iri rushanwa nyuma y’uko yimwe uburenganzira bwo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu musore w’imyaka 34 watorewe kuba Umusifuzi Mwiza w’Umwaka muri Afurika mu 2025, yangiwe kwinjira ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Miami ku wa Gatandatu, kugeza ubu akaba aherereye mu Mujyi wa Istanbul muri Turukiya.
N’ubwo uyu musifuzi yari afite pasiporo y’abadipolomate yahawe na Ambasade ya Somalia i Nairobi hagamijwe koroshya ingendo ze, byarangiye yanzwe kuko igihugu cye kiri ku rutonde rw’ibyo abaturage babyo batemerewe kwinjira muri Amerika rwashyizweho ku butegetsi bwa Donald Trump.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi rya FIFA ryemeje aya makuru, rivuga ko Artan atazabasha gukora imyitozo no gusifura Igikombe cy’Isi cya 2026.
Iri shyirahamwe ryagize riti "FIFA ntabwo igira uruhare mu nzira z’abinjira n’abasohoka mu gihugu cyakiriye irushanwa harimo n’itangwa rya viza. Twamenyeshejwe n’inzego zibishinzwe ko imiterere y’ikibazo cya Bwana Artan itazahinduka muri iki gihe. Nk’uko byagenze mu yandi marushanwa ya FIFA yabanje, guverinoma y’igihugu cyakiriye ni yo ifata umwanzuro wa nyuma w’uhabwa viza n’uwemererwa kwinjira mu gihugu."
Umuvugizi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri Amerika yasobanuye ko uyu musifuzi yakorewe isuzuma ryimbitse akigerayo bagasanga atemerewe kwinjira kubera impungenge z’umutekano.
Andrew Giuliani uyoboye itsinda rya White House rishinzwe Igikombe cy’Isi yabwiye BBC ati "N’ubwo ntashobora kwinjira mu mizi y’amakuru mabi yabonetse, nshobora kubabwira ko cyari icyemezo cyiza cyafashwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kandi nshyigikiye icyo cyemezo."
Iki cyemezo cyamaganywe n’abayobozi mu gihugu cye, aho Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Somalia ryahise ryandikira FIFA risaba ibisobanuro byihuse.
Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo muri Somalia, Ciise Aden Abshir, yagize ati "Omar ari mu basifuzi bubashywe cyane muri Afurika kandi akwiye gushyigikirwa n’umuryango wose w’umupira w’amaguru. Kumwima uburenganzira bwo kwinjira no kumubuza gusifura ntabwo bihutaza we ku giti cye gusa, ahubwo binangiza intego y’umupira w’amaguru yo gushyigikira ubutabera no guhatana mu bwisanzure."
N’ubwo Artan yari mu basifuzi 52 batoranyijwe na FIFA, akaba agiye gusiba iri rushanwa rizabera muri Amerika Canada na Mexique kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga, yatangaje ko akomeye.
Mu magambo ye yagize ati "Ndashaka gushimira FIFA na CAF ku nkunga yabo yose kandi ndasezeranya gukomeza urwego rwanjye rw’imisifurire mu gihe mpanze amaso ahazaza. Ndashaka gushimira umuryango w’umupira w’amaguru ku butumwa bwawo no kwifuriza bagenzi banjye kuzagira intsinzi nziza mu Gikombe cy’Isi."
Artan wahawe ibirango bya FIFA mu 2018 akaba yaranasifuye imikino ikomeye y’Igikombe cya Afurika (AFCON), asanzwe ari umwe mu bayobozi b'irushanwa rya Shampiyona y'Umupira w'Amaguru muri Somalia.
Leave a Comment