‎Umutoza mushya wa Rayon Sports yarezwe muri FIFA ‎
‎Umutoza mushya wa Rayon Sports yarezwe muri FIFA ‎

‎Ikipe ya Kiyovu Sports yatanze ikirego mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) irega umutoza Haringingo Francis Christian kutubahiriza amasezerano.

‎Ubuyobozi bw'Urucaca bwafashe uyu mwanzuro nyuma y'uko uyu mutoza w'Umurundi atangajwe nk'umutoza mushya wa Rayon Sports ku wa Kabiri kandi yari agifitanye amasezerano y'amezi abiri na Kiyovu Sports.

‎Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mutoza yarenze ku mategeko yagengaga amasezerano yabo, yatumaga ikipe imwifuza igomba kubanza kuvugana n'ubuyobozi mbere yo kumwegukana.

‎Yagize ati "Haringingo twamureze muri FIFA kuko ntabwo yubahirije amasezerano twari dufitanye. Yari asigaje amezi abiri, twamusabye iminsi 15 atubwira ko atayibona."

‎N'ubwo uyu mutoza yirinze kuvuga byinshi kuri iki kirego ubwo yakoreshaga imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports, yasubije abafana ba Kiyovu Sports bakomeje kumushinja kubahemukira kubera kwerekeza mu mukeba.

‎Haringingo yagize ati "Mu mupira w’amaguru ntabwo dukwiye gukoresha ijambo uhemuka. Twe turi abakozi kandi buri muntu areba inyungu ze."

‎Yakomeje yibutsa aba bafana ibihe bikomeye yanyuzemo agira ati "Hari igihe cyageze Kiyovu ishaka kunyirukana ariko nirwanyeho ibintu byongera kugenda neza. Navuga ko ari umupira kandi bibaho."

‎Kugeza ubu Kiyovu Sports yatangiye gushaka umusimbura ndetse igeze kure ibiganiro n'umutoza Malick Wade wayinyuzemo mu mwaka w'imikino wa 2024/25.

‎Iyi kipe igomba gukina na Gasogi United ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026 kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w'umunsi wa 26 wa Shampiyona.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now