Uwikunda Samuel yahawe umukino wa mbere mu Gikombe cya Afurika
Uwikunda Samuel yahawe umukino wa mbere mu Gikombe cya Afurika
Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel, yahawe inshingano zo kuyobora umukino ukomeye mu Gikombe cya Afurika (CAN 2025), uzahuza Côte d’Ivoire na Mozambique, ibintu bimushyize mu mateka nk’Umunyarwanda wa mbere usifuye imikino ya nyuma ya CAN inshuro ebyiri.

Komisiyo y’Abasifuzi muri CAF yagiriye icyizere gikomeye Uwikunda Samuel, imuha kuyobora umukino wa mbere mu Itsinda F, uzahuza Les Éléphants ifite igikombe giheruka na Os Mambas.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza 2025, ukazabera kuri Grand Stade de Marrakech guhera saa Moya n’igice z’ijoro.


Uretse kuba agiye gusifura ikipe ifite igikombe, Uwikunda Samuel aciye agahigo ko kuba abaye umusifuzi wa mbere w’Umunyarwanda ubashije gusifura imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika inshuro ebyiri.

Uyu musifuzi uri mu bamaze kwandika izina mu marushanwa y’imbere mu gihugu, yaherukaga kugaragaza ubuhanga bwe mu Gikombe cya Afurika cya 2023, bityo kongera guhamagarwa mu 2025 bikaba bishimangira ko ari umwe mu basifuzi beza Umugabane wa Afurika ufite muri iki gihe.

Kuri uyu mukino w’ishyiraniro, Uwikunda Samuel azaba yungirijwe na Eric Ayimavo Ayamr wo muri Bénin na Dimbiniaina Andriatianarivelo wo muri Madagascar.

Umusifuzi wa kane azaba ari Alhadji Allaou Mahamat wo muri Tchad, naho Komiseri w’umukino abe Sita Sangare wo muri Burkina Faso.

Imikino y’Igikombe cya Afurika iri kubera muri Maroc irarimbanyije, aho amakipe yo mu Itsinda F ari yo ategerejwe mu kibuga kuri uyu wa Gatatu kugira ngo imikino y’umunsi wa mbere mu matsinda yose ibe igeze ku musozo.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now