Abasifuzi nibakomeza uku, hazitabazwa Aba-Youth Volunteers!

Abasifuzi nibakomeza uku, hazitabazwa Aba-Youth Volunteers!

Abasifuzi nibakomeza uku, hazitabazwa Aba-Youth Volunteers!

Abasifuzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje gufatirwa ibihano mu buryo budasanzwe, ndetse biteye impungege ko bishobora kubangamira imigendekere ya shampiyona mu gihe batisubiyeho.

Abasifuzi nibakomeza uku, hazitabazwa Aba-Youth Volunteers!
Mu mpere z’iki cyumweru, shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru irakomeza hakinwa umunsi wa Gatandatu.  Ni shampiyona yatangiye mu buryo budasanzwe byumwihariko ku basifuzi, aho bari bemerewe kongererwa amafaranga bahembwaga ku mukino akagera ku bihumbi 100.000 by’amanyarwanda. Aya mafaranga yatangiye gutangwa kuva ku munsi wa 3 wa shampiyona, ariko ntabwo byabujije kuzamuka kw’impaka no kutavuga rumwe ku byemezo byabaga byaranze umukino. 

Kugera ku munsi wa 5 wa shampiyona, abasifuzi bagera kuri 5 bamaze guhanwa
Ntabwo byari bisanzwe kubona abasifuzi bahanwa ku muvuduko nk’uri gukoreshwa kuri ubu, ndetse ntabwo byari bikunze kubaho ko abasifuzi bahanwa bikajya ahagaragara umwe kuri umwe. 
Nibura buri mukino ku munsi w’umukino ntihabura ikipe ivuga ko itashye irenganyijwe ndetse igatanga n’ikirego muri FERWAFA kandi ku kigero cya 70% Komisiyo y’abasifuzi isanga iyo kipe yarenganyijwe n’umusifuzi ariyo mpamvu hari gufatwa ibyo bihano.

Nibikomeza uku, haritabazwa urubyiruko rw’abakorerabushake!
Bisa naho bisekeje kuko ntabwo byakunda ko umukino w’ababigize umwuga wasifurwa n’umusifuzi udafite ibyangombwa, bivuzeko bamwe mu bagize urubyiruko rw’abakorera bushake atasifuza umukino wa shampiyona. Impamvu twakoresheje iri jambo, byari uburyo bwo kumvikanisha ubukana ibihano biri guhabwa amasifuzi buriho, bishobora guteza ubuke bw’abasifuzi hakaba hakitabazwa izindi mbaraga.   



Umukino wa Bugesera FC na AS Muhanga niwo uheruka kuberaho amakosa y'umusifuzi, aho Olivier wasifuye hagati yahanishimwe ibyumweru 5 adasifura

Ubusanzwe urubyiruko rw’abakorerabushake mu Rwanda, rukunze kwitabazwa mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro ndetse abenshi bakaba bahabwa amahurwa abafasha gukora akazi neza nko mu nzego z’umutekano, muri Covid-19 abenshi murabibuka uburyo bafashije Leta.

Ibyo reka tubiveho twigarukire mu basifuzi n’ibihano
Kuva shampiyona yatangira nk’uko twabivuze haruguru, abasifuzi 5 nibwo bamaze guhanwa aribo; Ishimwe Claude, Mugabo Eric, Habumugisha Emmanuel, Kwizera Olivier na Mbonigena Seraphin. Ubusanzwe abasifuzi bemerewe gusifura icyiciro cya mbere mu Rwanda ni abasifuzi 58, barimo 26 bo hagati ndetse na 32 bo kuruhande.



APR FC iherutse gushyira hanze itangazo igaragaza ko itishimiye uko yasifuriwe ku mukino wayihuje na Kiyovu Sports

Ubusanzwe imikino 8 igize umunsi wa shampiyona, isifurwa n’abasifuzi 16 bo hagati, umunani baba bari gukora kongeraho abandi 8 baba ari abasifuzi ba kane. Bivuze ko umunsi wa 6 ugiye gukonwa mu basifuzi 26 bo hagati hazaba hari 24 gusa, bivuzeko  ibihano bikomeje uku hari igihe twazisanga hari umusifuzi usifuye imikino 2 ku mu munsi umwe wa shampiyona. 
Dukoze impuzandengo, niba buri munsi wa shampiyona hahanwa umusifuzi, birashoboka ko shampiyona yazajya kurangira abasifuzi barenga 32 bamaze guhanwa. 



ni uku umunsi wa 6 wa shampiyona uteganyijwe

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now