Ubuyobozi bwa Amagaju FC bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) busaba ko ikarita itukura yahawe myugariro wabo Rwema Amza mu mukino batsinzwemo na Rayon Sports FC yakurwaho, buvuga ko yatanzwe mu buryo butari bwo.
Iyi baruwa ishingiye ku mukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pelé Stadium, ubwo Rayon Sports yatsindaga Amagaju FC igitego 1–0, cyatsinzwe na Habimana Yves mu gice cya kabiri cy’umukino.
Rwema Amza, wari wambaye nimero 27, yahawe ikarita itukura ku munota wa 22 nyuma yo gushinjwa gukinira nabi rutahizamu wa Rayon Sports, Aziz Bassane, wirukankaga yototera urubuga rw’amahina.
Icyakora nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida wa Amagaju FC, Paul Nshimyumuremyi, Kinyamupira yabonye, ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko uwo mukinnyi ntacyo yakoze cyamuhesha ikarita itukura.
Banditse bati “Uwo mukinnyi wacu yahawe ikarita itari yo kuko nta kosa yakoze. Amashusho agaragaza neza ko nta gukoranaho (contact) kwabayeho. Ahubwo umukinnyi wa Rayon Sports yagombaga kuba ari we wahanwe kuko yigwishije.”
Ubuyobozi bwa Amagaju buvuga ko iyo karita yagize ingaruka zikomeye ku mukino, kuko byahinduye imigendekere yawo.
Bati "Ikibabaje cyane ni uko iyo karita yatugizeho ingaruka muri uwo mukino, bituviramo gutsindwa kuko byahinduye imigendekere yawo. Turasaba ko umukinnyi wacu yakurirwaho iyo karita, akabasha gukina umukino dufitanye n'ikipe ya Musanze FC ku mukino w'umunsi wa gatandatu."
Ibiri muri iyi baruwa Amagaju FC yanditse bifitanye isano n'ibyo myugariro Rwema Amza yatangarije The Choice Live nyuma y'umukino.
Yagize ati "Njye naje nihuta nshaka gukuraho umupira, mbonye ashyizemo akaguru nsa nk'umuntu umwihorera, nanga kugashyiramo ngana ku kumukubita, ahubwo we arigusha. Umusifuzi rero ni cyo atabonye neza."
Umutoza Wungirije wa Amagaju, Nduwimana Pablo, watoje uyu mukino wa Rayon Sports, we yavuze ko ikosa Amza yakoze yashoboraga kurihanirwa cyangwa mo kimwe bagaca inkoni izamba.
Yagize ati "Umusifuzi afite uko yabibonye. Reka turindire amashusho turebe uko byagenze. Gusa mu mboni zanjye, ni 50 kuri 50 [amahirwe yo gutanga umutuku no kutawutanga arangana].
FERWAFA niramuka yemeye ubusabe bw’iyi kipe yo mu Bufundo, Rwema Amza azemererwa kugaragara mu mukino Amagaju azakiramo Musanze FC, ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo, saa Cyenda kuri Stade Kamena.