Yabinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025.
Ubuyobozi bwa APR FC bwagize buti “Dusabye imbabazi kuba tutabashije kubona intsinzi mu mukino wacu uheruka [Kiyovu Sports]. Twemera ko imikinire yacu itari ku rwego twifuzaga, ariko turabasezeranya ko tuzaharanira kwitwara neza mu mikino iri imbere.”
Iri tangazo kandi ryagarutse ku bibazo abafana benshi bagaragaje bijyanye n’imisifurire y’uwo mukino, birimo penaliti bavuga ko yakabaye yatanzwe ku ikosa bavuga ko ryakorewe Denis Omedi ndetse n’ikarita itukura yahawe umukinnyi wabo Ronald Ssekiganda mu buryo "bushidikanywaho" .
Bati “Natwe twabonye ibyabaye, ariko turacyafitiye icyizere inzego zishinzwe gutegura amarushanwa no kugenzura imisifurire. Twizeye ko ibi bibazo bizasuzumwa mu buryo buboneye kugira ngo harengerwe ubutabera no kubazwa inshingano."
Icyakora ubuyobozi bwa APR FC ntibwigeze bugaragaza niba burarega abasifuzi b'uyu mukino.
Uyu mukino wasize iyi kipe y'ingabo igize amanota arindwi mu mikino itatu, mu gihe Kiyovu Sports yo imaze gukusanya amanota atandatu mu mikino itanu.