Ikipe ya APR FC yateye intambwe ikomeye igana ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindira Etincelles FC ibitego bitatu kuri kimwe.
Uyu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu wari ishiraniro rikomeye ku mpande zombi.
Iyi ntsinzi yabaye kwihorera ku ruhande rw'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu nyuma y'uko yari iherutse gutsindirwa kuri iki kibuga ibitego bibiri kuri kimwe mu mpera z'icyumweru gishize muri Shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026 ntiwitabiriwe cyane bitewe n'uko wakinwe mu minsi y'imibyizi kandi mu masaha y'akazi.
N'ubwo izuba ryari ryinshi, abasore ba APR FC batangiye basatira cyane bashaka gukosora amakosa baherutse gukora.
Ibi byatanze umusaruro hakiri kare kuko ku munota wa 14 Mugisha Gilbert bakunze kwita Barafinda yafunguye amazamu nyuma yo kubyaza umusaruro uburyo bwiza yari ahawe na Dauda Yussif Seidu.
Iki gitego cyakuyeho igisebo kuri Mugisha wari umaze umwaka n'amezi atatu atazi uko inshundura zimera, bituma igice cya mbere kirangira APR FC iyoboye.
Mu gice cya kabiri APR FC yakomeje kotsa igitutu maze iza kubona penaliti nyuma y'aho Gedeon Ndonga Bivula wa Etincelles FC akoreye umupira n'amaboko mu rubuga rw'amahina ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka.
Rutahizamu Sheikh Djibril Ouattara ntiyazuyaje kuko yahise atera iyi penaliti neza cyane yandika igitego cya kabiri cya APR FC.
Ikipe ya Etincelles FC yakangutse itangira gushaka uko yakwishyura maze iza kubona igitego cyatsinzwe na Ishimwe Djabilu wari usongeyemo umupira wari ugaruwe n'umunyezamu Hakizimana Adolphe ku ishoti rikomeye rya Lody Rodrigue Mwinyi.
Ibyishimo by'Abanya-Rubavu ntibyamaze kabiri kuko nyuma y'iminota mike Sheikh Djibril Ouattara yatsinze igitego cy'agashinguracumu n'umutwe ahawe umupira mwiza na Hakim Kiwanuka wari uhawe na Dauda.
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino abafana ba Etincelles FC barakariye cyane umutoza wabo Bizimana Abdu bakunze kwita Bekeni bageza n'aho bamutera amabuye nyamara bari bamuhetse ku mukino uheruka.
Umutoza Bekeni yihanganishije abafana anabanenga ibyo bakoze agira ati "Nta gitangaza cyabaye kuko mu mupira urategura ugatsinda cyangwa ugatsindwa keretse niba ari ihame ko APR FC itagomba gutsinda Etincelles FC, twakoze ibyo twagombaga gukora. Ndetse ntibikwiriye kubabaza abafana kuko ari bwo bwa mbere dutsindiwe kuri Stade Umuganda."
APR FC isoje igice kinini cy'akazi isabwa, dore ko umukino wo kwishyura uzahuza aya makipe uteganyijwe ku wa 14 Gicurasi 2026 kuri Kigali Pelé Stadium, ibintu bisaba Etincelles FC gukora ibitangaza igatsinda ibitego bitatu ku busa kugira ngo ikomeze.





