Aziz Bassane na Ssekiganda bahanganiye ibihumbi 200 Frw

Aziz Bassane na Ssekiganda bahanganiye ibihumbi 200 Frw

Aziz Bassane na Ssekiganda bahanganiye ibihumbi 200 Frw

Aziz Bassane na Ssekiganda bahanganiye ibihumbi 200 Frw
Urwego rutegura Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwashyize hanze abakinnyi umunani bahataniye Igihembo cy'Umukinnyi Mwiza w'umunsi wa kane wa Shampiyona. 

Abakinnyi bari kuri uru rutonde ni abatwaye Igihembo cy'Umukinnyi w'Umukino (Man of the Match) mu mikino umunani yakinwe. 

Muri abo harimo umukinnyi usatira anyuze ku mpande muri Rayon Sports, Aziz Bassane, witwaye neza ubwo Rayon Sports yatsindaga Rutsiro FC ibitego 3-1. Muri ibyo bitego, Bassane yatsinzemo kimwe, aha Tambwe Gloire umupira wavuyemo igitego ndetse anakorerwaho penaliti yahushijwe na Bigirimana Abedi. 

Umugande, Ssekiganda Ronald witwaye neza ku mukino APR FC yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0, na we ari mu bahabwa amahirwe. Ni we watsinze igitego rukumbi cyakoze ikinyuranyo. 

Abandi bahataniye iki gihembo ni umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu 'Shaurini' wa Musanze FC, Ndayishimiye Dieudonne 'Nzotanga' wa Police FC, Ngono Herve wa Gasogi United, Ntirushwa Aime wa AS Kigali, Niyonizeye Telesphore wa AS Muhanga ndetse n'umunyezamu Ahishakiye Heritier wa Gicumbi FC. 

Gutora ni ukujya ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League, ugashaka inkuru ivuga ku bihembo hanyuma ukandika ashyirwa ibitekerezo, izina ry'uwo utoye.

Uwuzegukana iki gihembo azahabwa ibihumbi 200 Frw, byiyongera ku bihumbi 100 Frw buri umwe yahawe nyuma yo guhiga abandi mu mikino bakinnye. 

Igihembo cy'umunsi wa gatatu wa Shampiyona cyatwawe na Nsabimana Eric 'Zidane' wa Police FC. 

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now