Tariki 16 Ugushyingo 2025, nibwo Twagirayezu Thaddée
yatorewe kuyobora Rayon Sports ndetse, ndetse akaba ari hafi kuzuza umwaka ku
ntebe y’ubuyobozi. Ni umwaka wa mbere mu kuri uyu mugabo ndetse ukaba umwaka
wenda gusa n’uwa Munyakazi Sadate ubwo yafata Rayon Sports bwa mbere ahagana mu
2020.
N’ubwo Twagirayezu Thaddée mu miyoborere ye hazamo birantega
y’abo bafatinyije kuyobora nabo bagiraruhare rukomeye muguteza akavuyo iyi
kipe, gusa ibibazo byose byatangiye kujya kuri uyu mugabo nyuma yo kukanirwa
gushyira ubuyobozi ku murongo.
Kugera kuri ubu, abafana ba Rayon Sports ikizere
n’igitinyiro bahaga Twagirayezu batangiye kukimwambura ndetse bageze aho bifuza
ko yakegura akabavira mu ikipe.
Ubundi mbere bamwe mu bafana ba rubanda rugufi bari mu
ruhande rwa Twagirayezu ndetse bakemeza ko abantu bafatanyije kuyobora Rayon
aribo bamuvangira bigatuma atikorera utuntu twe neza.
Gusa kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru bigendeye ku mashusho
yagiye hanze agaragaza inama Twagirayezu yagiyemo ariko akivumbura akayivamo
itarangiye, byatumye atakarizwa ikizere ndetse ndetse abafana batangira kuvuga
ko nawe adashoboye ndetse adashobotsw nk’umuntu wakabaye ayobora Rayon Sports.



