FERWAFA yahannye abandi basifuzi baherutse kwiba amakipe

FERWAFA yahannye abandi basifuzi baherutse kwiba amakipe

FERWAFA yahannye abandi basifuzi baherutse kwiba amakipe

FERWAFA yahannye abandi basifuzi baherutse kwiba amakipe
Ishyirahamwe ry'Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi babiri kubera amakosa akomeye bakoze mu mukino AS Muhanga yatsinzemo Bugesera FC igitego 1-0, ku munsi wa gatanu wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye i Bugesera tariki ya 25 Ukwakira 2025.

Umusifuzi wo hagati, Kwizera Olivier, yahagaritswe ibyumweru bitanu, naho uwo ku ruhande, Mbonigena Seraphin, ahagarikwa ibyumweru bine, nyuma yo gusanga barakoze amakosa akomeye yagize ingaruka ku byavuye mu mukino.

Nk’uko byagaragajwe na Komisiyo y’Abasifuzi muri FERWAFA, Kwizera Olivier yakoze ikosa rya mbere ubwo atahaga ikarita itukura umunyezamu wa AS Muhanga, Hategekimana Bonheur, wafatiye umupira hanze y’urubuga rw’amahina ku munota wa 20. Ubusanzwe iri kosa rihanishwa 'coup-franc direct' ndetse n’ikarita itukura. 

Komisiyo yongeye gutangaza ko mu minota y'inyongera y'igice cya mbere, umusifuzi Kwizera atahagaritse umukino nyuma y’uko umupira umukubiseho ugahita utuma AS Muhanga ibona igitego, ibintu binyuranyije n’amategeko ya FIFA agenga ruhago kuko iyo umupira ukoze ku musifuzi abanza guhagarika umupira bakabona gukomeza.

Nyuma y’isuzuma ryakozwe, FERWAFA yemeje ko imyitwarire y’uyu musifuzi yagize uruhare ku musaruro w’umukino. Umusifuzi wo ku ruhande, Mbonigena Seraphin, we yahanwe kubera ko yananiwe gufasha mugenzi we mu kubona amakosa y'umunyezamu wa AS Muhanga nyamara biri mu nshingano ze.

Icyakora nubwo aba basifuzi bahanwe kubera amakosa yakozwe mu mukino, iyi Federasiyo yatangaje ko nta cyo bihindura ku byavuye mu mukino, kuko amategeko ya Shampiyona y’u Rwanda ateganya ko ibyavuye mu mukino bidahindurwa nyuma bitewe n'ibibazo bijyanye n'imisifurire. 

Aba basifuzi biyongereye kuri Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri wahagaritse ibyumweru bibiri, Mugabo Eric na Habumugisha Emmanuel bahawe ukwezi badasifura.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now