FERWAFA yatumije Musanze FC n'Amagaju FC ku kirego cyo kugura umukino

FERWAFA yatumije Musanze FC n'Amagaju FC ku kirego cyo kugura umukino

FERWAFA yatumije Musanze FC n'Amagaju FC ku kirego cyo kugura umukino

FERWAFA yatumije Musanze FC n'Amagaju FC ku kirego cyo kugura umukino
‎Komisiyo ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahamagaje abahagarariye amakipe ya Musanze FC n’Amagaju FC ndetse n’abandi bavugwa mu kirego cyo kugena ibiva mu mukino.
‎Ibi byabaye nyuma y'uko ikipe ya Musanze FC itanze ikirego ishinja Umutoza Wungirije w’Amagaju FC witwa Imurora Japhet gukorana n'umunyezamu wayo Habarurema Gahungu hagamijwe kwitsindisha.
‎Ubutumwa bwoherejwe n'iyi komisiyo busaba uhagarariye Musanze FC ari kumwe na Gahungu, ndetse n'uhagarariye Amagaju FC ari kumwe n'umutoza Imurora kwitaba ku cyicaro cya FERWAFA i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026 saa munani z'amanywa ngo batange ibisobanuro.
‎Iki kirego cyatanzwe nyuma y'uko hagiye hanze amajwi mbere y'umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona yumvikanamo Imurora asaba umunyezamu Gahungu kuza kuborohereza bakabatsinda.
‎Muri aya majwi Imurora yumvikana yizeza uyu munyezamu ibanga rikomeye agira ati "Ntugire ikibazo njyewe ngira ibanga, nuwakubwira ngo namuvugishije yaba akubeshya."
‎Gahungu we yumvikana amugaragariza impungenge z'uko yashoboraga koroshya umukino wenyine bikamugora kuko abandi bakinnyi baba bakaniye batabizi, amusaba ko habamo n'abandi babafasha.
‎Imurora yahise amuhumuriza amubwira ko ibi bintu umuntu abikora wenyine ku giti cye undi atabizi, asoza amubwira ko bazavuganira ku kibuga.
‎Muri ibi biganiro uyu mutoza yagize ati "Cyangwa ku mukino nzaguha ikimenyetso, ntituzaba turi kumwe se? Nshobora kuza gushyushya abakinnyi, nkaza nk’inyuma y’izamu umupira waba urenze nkaguha ikimenyetso."
‎Ibaruwa ya Musanze FC igaragaza ko uretse aya majwi, hari n'andi y'umuntu uvuga Icyongereza bikekwa ko ari Umunya-Turikiya wasabaga ko umukino urangira Amagaju atsinze ikinyuranyo cy'ibitego bibiri, aho buri gitego cyari gifite agaciro k'ibihumbi 500 Frw.
‎Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026 warangiye Amagaju FC atsinze Musanze FC ibitego 2-0, neza neza nk'uko byari byasabwe muri uko kugura umukino.
‎Ikipe ya Musanze FC yasabye ko Amagaju aterwa mpaga bitewe n’ibyo uyu mukozi wayo yakoze ndetse Imurora Japhet agahanishwa guhagarikwa imyaka itanu mu mupira w'amaguru n'ihazabu ya miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.
‎N'ubwo ashinjwa ibi byaha bikomeye, umutoza Imurora Japhet aherutse guhakana iby'aya majwi yivuye inyuma yemeza ko atari aye.
‎Ubwo umukino wari urangiye yabibajijweho n'abanyamakuru, asubiza agira ati "Amajwi nayumvise nk’uko namwe mwayumvise. Ijwi si iryanye, sinigeze mvugana n’uwo muntu."








Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now