Gorilla FC yasinyishije rutahizamo wigeze gutsinda Amavubi

Gorilla FC yasinyishije rutahizamo wigeze gutsinda Amavubi

Gorilla FC yasinyishije rutahizamo wigeze gutsinda Amavubi

Ikipe ya Gorilla FC imaze gusinyisha rutahizamu Kalifa Traoré ukomoka muri Mali, amasezerano y’umwaka umwe.

Gorilla FC yasinyishije rutahizamo wigeze gutsinda Amavubi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2025, nibwo imboni za  KINYAMUPIRA zakuruye amakuru y’uko ikipe ya Gorilla FC yamaze gusinyisha rutahizamu Kalifa Traore ukomoka muri Mali, amasezerano y’umwaka umwe. 

Uyu rutahizamu w’ibigango, yakiniraga ikpe ya Africa Foot Elite ikina icyiciro cya mbere muri Mali. Iyi kipe, yasoje ku mwanya wa 9 mu makipe 14 akina icyiciro cya mbere.

Kalifa Traoré abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baramwinuka neza kuko ariwe watsinze U Rwanda U23 igitego 1-0 muri Mali mu mukino wo kwishyura wabaye tariki 29 Ukwakira 2022, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika mubatarengeje iyi myaka.

Ikipe ya Gorilla FC yari ifite ikibazo mu busatirizi bwayo, biri mu byatumye ifata umwanzuro wo kongeramo rutahizamu.

Ubu ikipe ya Gorilla FC iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 6 ikaba imaze gutsinda umukino umwe inganya 3.


 

Mucyo Antha niwe uhagarariye inyungu z’uyu mukinnyi mu Rwanda ndetse akaba ari nawe wamurangiye Gorilla FC
Ni umusore w’ibigango kandi ukiri muto










Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now