Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis yashinje umusifuzi kubambura intsinzi atanga penaliti itari yo mu mukino banganyijemo na mukeba APR FC 1-1 kuri Stade Amahoro.
Uyu mutoza w'Abarayon yabitangaje nyuma y'umukino w'uyu mukino w'Umunsi wa 29 wa BK Pro League wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026.
Haringingo yahamije ko ikipe yari yateguye neza uyu mukino, ariko imyanzuro y'umusifuzi ikababera imbogamizi ikomeye, irangira bagabanye amanota na mukeba.
Mu magambo ye yagize ati ”Navuga ko umusifuzi yibeshye atanga penariti itari yo bitubuza amahirwe yo kubona amanota atatu. Ntekereza ko abafana ntabwo babyishimiye kuko twari mu rugamba rw’igikombe.“
Kuri iyi nshuro Rayon Sports yabashije kubona inota imbere ya APR FC yari imaze imikino itatu yikurikitanya iyitsinda ibitego byinshi mu marushanwa yose.
Haringingo yibukije ko abakeba babonye ikipe itandukanye n'iyo bari bamenyereye ndetse abateguza kuzabaha akazi gakomeye mu gihe bahurira ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro.
Yongeyeho ati "Uyu munsi yabonye Rayon Sports itandukanye n’iyo yari amaze iminsi akina na yo. No ku mukino wa nyuma azabona indi kuko turi kuzamura urwego kandi iyo hataba imisifurire ibyavuye mu mukino byari gutandukana."
Kunganya uyu mukino byatumye Ikipe y'Ingabo z'Igihugu iguma ku mwanya wa kabiri n'amanota 56, irusha amanota umunani Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n'amanota 48.
Abajijwe niba ibyiringiro byo kwegukana Shampiyona byarangiye, Haringingo yasubije ko umukino utaha ari wo uzatanga ishusho ya nyuma, dore ko bifuzaga kugabanya ikinyuranyo kigasigara ari amanota atanu.
Yagize ati "Aho Aba-rayon bari bumve ko natwe ugutenguhwa kurahari kuko twari twizeye amanota atatu. Nibaza ko ku mukino ukurikira ari bwo tuzamenya niba tukiri guhatanira igikombe."
Kugeza ubu Rayon Sports igiye gushyira imbaraga nyinshi mu Gikombe cy'Amahoro, aho umukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri izakinamo na Gorilla FC izawufata nk'uwa nyuma kugira ngo yizere igikombe muri uyu mwaka.
Muri Shampiyona, Rayon Sports izasura AS Muhanga ku wa Gatatu, mu gihe APR FC izakira Al Hilal SC ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026.

