Iyaba twakinaga buri munsi - Umutoza Rwasamanzi wahigiye gushengura Aba-Rayons

Iyaba twakinaga buri munsi - Umutoza Rwasamanzi wahigiye gushengura Aba-Rayons

Iyaba twakinaga buri munsi - Umutoza Rwasamanzi wahigiye gushengura Aba-Rayons

Iyaba twakinaga buri munsi - Umutoza Rwasamanzi wahigiye gushengura Aba-Rayons
Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves, yavuze yo yakwifuje guhora akina n'amakipe makuru nka Rayon Sports kuko ari byo bituma abakinnyi be bakomera. 

Yabitangaje nyuma y'imyitozo ibanziriza iya nyuma Marines yakoreye kuri Stade Umuganda, ku mugoroba wo ku wa Gatanu. 

Yagize ati "Ntitaye ku biva mu mukino, nta kintu kinshimisha nko gukina n'amakipe makuru. Iyaba ahubwo twakinaga buri munsi. Twe turi ikipe irera, izamura abakinnyi benshi, kandi tubatoza kuba abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru."

Umutoza Rwasamanzi yahigiye gutsinda Rayon Sports, bitewe n'uko ikipe ye imaze iminsi itsikira. 

Ati "Ni umukino twifuza kubonamo amanota atatu kuko tumaze imikino ibiri dutsindwa kandi tuba tunakinira mu rugo, imbere y'abakunzi bacu n'abayobozi bacu. Turifuza ko twakwitwara neza kugira ngo tubashe gukomeza umurongo twiyemeje."

Rwasamanzi avuga ko umusaruro mubi waterwaga n'uko mu byumweru bibiri bishize batakaje abakinnyi batatu b'ingenzi mu ikipe, ariko ko kuri iyi nshuro bagarutse; ibituma icyizere cyo kubabaza Rayon Sports cyiyongera. 

N'ubwo intego ari ukwitwara neza, uyu mutoza umaze igihe muri ruhago Nyarwanda yavuze ko uwo bazakina na we atari insina ngufi. Mu bakinnyi yagarutseho harimo Ndayishimiye Richard na Bigirimana Abedi bakina hagati mu kibuga ndetse na myugariro Youssou Diagne. 

Gusa ibyo ntibimuteye ubwoba kuko yavuze ko "Icyo nzi cyo tuzagaragaza umukino mwiza twese." 

Mu mikino itanu Rayon Sports iheruka gusuramo Marines FC i Rubavu, yatsinze umwe wonyine wo mu 2022. Ubwo iherukayo ku munsi wa 23 wa Shampiyona y'umwaka ushize yatwawe na APR FC, yari yahanganyirijeyo ibitego 2-2, mu mukino wasize umunyezamu Khadime Ndiaye na myugariro Nsabimana Aimable batenzwe mu ikipe, kubera gukekwaho kwitsindisha nkana. 

Iyi kipe yambara icyatsi n'umuhondo izakira Murera mu mukino w'umunsi wa gatandatu uzaba ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, saa Cyenda kuri Stade Umuganda.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now