Yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw'Imikino cya Radio Rwanda cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira.
Yagize ati "Turashaka umutoza wo muri Afurika kuko bo baraza bagakomereza aho bigeze. Mu bo turi gushaka harimo abo muri Sénégal, Cameroun, Côte d’Ivoire n’ahandi. Mu cyumweru gitaha azaba ahari.”
Ibi yabishimangije gusobanura ko Umutoza Afhamia Lotfi n'umwungiriza we bahagaritswe n'ikipe, bigoye ko bazasubira mu nshingano.
Ati "Akazi ntabwo azagakomeza. Twagombaga kuba twaramuhagaritse ako kanya, ariko mu itegeko harimo ko tumuha integuza y’ukwezi. Byumvikane neza, birasobanutse ko uruhande rumwe rwifuje gutandukana n’urundi rugomba gutanga imishahara y’amezi atatu. Ubu turi gushaka amafaranga."
Uyu muyobozi w'iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rw'imisozi Igihumbi, yavuze ko uyu mutoza bazamuha amezi atanu y'imishahara; ni ukuvuga imperekeza y'amezi atatu ndetse n'ibirarane by'amezi abiri bamufitiye, icya Kamena ndetse na Nzeri.
Icyakora Habimana Hussein ureberera inyungu Lotfi, aherutse gutera utwatsi iby'amezi atatu bivugwa ko biri mu masezerano ko ariyo umutoza agomba guhabwa nk'imperekeza mu gihe Rayon Sports yahitamo gutandukana na we.
Ati "Amafaranga azishyurwa arenze biriya by’amezi 17 n’ibindi. Hari indishyi, hari amatike y’umuryango wa Lotfi waheze mu Misiri kandi mu masezerano birimo, n’ibindi bintu byinshi. Amasezerano nta gaciro na kamwe azaba afite kuko ntiyigeze yubahirizwa.”
Gikundiro izakira Rutsiro FC ku wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira, kuri Kigali Pelé Stadium, saa Kumi n'Ebyiri n'igice.