Rayon Sports yabonye intsinzi ikomeye mbere yo gukina na APR FC

Rayon Sports yabonye intsinzi ikomeye mbere yo gukina na APR FC

Rayon Sports yabonye intsinzi ikomeye mbere yo gukina na APR FC

Rayon Sports yabonye intsinzi ikomeye mbere yo gukina na APR FC
Igitego cyo  mu minota ya nyuma cya Aziz Bassane cyafashije Rayon Sports gutsinda Marine FC igitego 1–0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, kuri iki Cyumweru saa Cyenda.

Ni umukino watangiye Marine FC isatira cyane izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Pavelh Ndzila. Ku munota wa 17, ishoti rikomeye rya Ishimwe Kevin ryafashe igiti cy’izamu, Ndombe Vingile agerageza gusubizamo umupira, ariko umunyezamu wa Rayon Sports na ba myugariro be baratabara.

Uko iminota yicumaga Rayon Sports yatangiye kugaruka mu mukino biturutse kuri Aziz Bassane na Tambwe Gloire, ariko uburyo bwabo ntibwagira icyo butanga kuko ba myugariro ba Marine FC bari maso.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, abasore b'umutoza Rwasamanzi Yves bongeye kubona amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira w’umuterekano watewe na Ishimwe Kevin, ariko Ndzila awukuramo neza, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Ferouz Haruna uri gutoza Rayon Sports by’agateganyo yakoze impinduka ashyiramo Ishimwe Fiston na Tony Kitoga kugira ngo yongere imbaraga mu kibuga hagati. Izo mpinduka zaje gutanga umusaruro mu minota ya nyuma y’umukino.

Ku munota wa 81, Tambwe Gloire yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Bassane atsindira Rayon Sports igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Marine FC yakomeje gushaka uko yakwishyura, ariko imbaraga zayo ntizibyara umusaruro, umukino urangira Murera itsinze 1-0.

Iyi ntsinzi yashyize Rayon Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, aho irushwa amanota atatu na Police FC iri ku mwanya wa mbere, mu gihe Marine FC yagumanye amanota atandatu.

Rayon Sports izasura APR FC ku wa Gatandatu, tariki 8 Ugushyingo, mu mukino uzagaragaza uko amakipe yombi ahagaze mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.

Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru, warangiye Gicumbi FC inganyije na Etincelles FC igitego 1-1. Ni mu gihe saa Kumi n'Ebyiri n'Igice, AS Kigali irakina na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium.






























Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now