Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gutakaza amanota mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda nyuma yo kunganya na Rutsiro FC ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa 27 wabereye kuri Stade Umuganda.
Uyu mukino wasize Gikundiro yujuje imikino itanu yikurikiranya ya Shampiyona itazi uko gukura amanota atatu mu kibuga bimera kuko iheruka kuyabona iteye mpaga Gasogi United FC.
Kuri ubu iyi kipe yagumye ku mwanya wa kane n'amanota 44, aho irushwa amanota 14 na Al-Hilal ya mbere, mu gihe Rutsiro FC ibarizwa mu murongo utukura ku mwanya wa 17 n'amanota 22.
Uku kunganya kubaye mu mukino wa mbere w'umutoza Haringingo Francis Christian wagarutse muri Rayon Sports yahoze atoza mu mwaka wa 2023 akayihesha Igikombe cy'Amahoro.
Uyu mutoza yari afite akazi gakomeye ko gushaka intsinzi ngo asatire amakipe ari imbere arimo Al-Merrikh ya gatatu na APR FC ya kabiri irusha Gikundiro amanota umunani.
Umukino watangiye Rayon Sports isatira cyane ishaka igitego hakiri kare binyuze ku bakinnyi barimo Mugisha Didier na Tambwe Gloire, ariko ba myugariro ba Rutsiro FC bari bayobowe na Kwizera Bahati Emilien bakomeza guhagarara neza.
Ku rundi ruhande Rutsiro FC yanyuzagamo igasatira ibona uburyo bwiza bwashoboraga kuvamo igitego, ariko rutahizamu Arigo Obus Godspower ananirwa kubyaza umusaruro amakosa y'ubwugarizi bwa Rayon Sports.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego by'umwihariko Rayon Sports yinjije Aziz Bassane mu kibuga asimbuye Tony Kitoga ngo yongere imbaraga mu busatirizi.
Ibi ntacyo byatanze kuko ba rutahizamu barimo Fall Ngagne wari wambaye igitambaro cya kapiteni bakomeje gupfusha ubusa uburyo bwabazwe imbere y'izamu rya Mutuabo Manala Joseph bituma umukino urangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'iyindi.
Uku kugwa miswi kwasize abafana ba Rayon Sports barakariye cyane rutahizamu Fall Ngagne kubera amahirwe yahushije ndetse baninubira imisifurire ya Mulindangabo Moise.
Mbere y'uko uyu mukino utangira, abakinnyi b'amakipe yombi n'abafana babanje gufata umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse mbere yaho abayobozi n'abakunzi ba Rayon Sports bari bakoze urugendo rwo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ruzwi nka ‘Commune Rouge’.
Nyuma y'uyu mukino, Rayon Sports igiye kwitegura umukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy'Igikombe cy'Amahoro uzayihuza na Gorilla FC ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2026 kuri Kigali Pele Stadium, mbere yo gusura Amagaju FC muri Shampiyona.






