Rayon Sports yatsinze Amagaju FC isubira mu bihe byiza

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC isubira mu bihe byiza

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC isubira mu bihe byiza

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC isubira mu bihe byiza
Rayon Sports yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yegukana intsinzi ya kabiri yikurikiranya muri uyu mwaka w’imikino.

Uyu mukino watangiye utinze kubera imvura nyinshi n’ibibazo by’amashanyarazi byabaye ku kibuga. Rayon Sports yari imbere y'abafana bayo, yatangiye umukino isatira cyane, ishaka igitego hakiri kare. 

Tambwe Gloire na Habimana Yve bari bayoboye ubusatirizi bw'iyi kipe ikomoka i Nyanza, bagerageje uburyo bwinshi muri iyi minota, ariko umunyezamu w'Amagaju, Kamalanduako Henock, akomeza kubabera ibamba.

Imibare y'Amagaju FC yahindutse ku munota wa 22, ubwo myugariro Rwema Amza yahabwaga ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa rikomeye Aziz Bassane wasatiraga anyuze ku ruhande rw’iburyo. 

Icyakora nubwo bari bake, abasore b'ikipe yo mu Bufundo bakomeje kwihagararaho, bakanyuzamo bagasatira mu buryo bwihuse (contre-attaque).

Murera yakomeje kotsa igitutu izamu ry’Amagaju, nk'aho Bigirimana Abedi na Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' babonye uburyo bubiri bukomeye, ariko umunyezamu Kamalanduako akomeza kwitwara neza. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi akigwa miswi 0-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ku munota wa 48, ni bwo Rayon Sports yabonye igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Habimana Yves, wari uhagaze imbere y’izamu, ashyiramo umupira wagaruwe nabi n’ab’inyuma b'Amagaju, maze 'murera' itangira kuririmbwa muri stade.

Amagaju FC, nubwo bari abakinnyi 10, yakomeje kugerageza kugaruka mu mukino, umutoza yinjiza mu kibuga abarimo Hakizimana Fati na Habineza Alphonse kugira ngo yongere akagufu mu busatirizi. 

Mu minota ya nyuma, babonye uburyo bubiri bukomeye, gusa umunyezamu wa Rayon Sports, Pavelh Ndzila, afatanyije na Youssou Diagne, baratabara.

Rayon Sports na yo yakomeje kubona amahirwe yo kubona igitego cya kabiri binyuze kuri Harerimana Abdoulaziz na Adama Bagayogo bagiye mu kibuga basimbuye, ariko umunyezamu Kamalanduako akomeza kugaragaza ubuhanga, arinda izamu rye kugeza umukino urangira.

Nyuma y’inyongera y’iminota ine, umusifuzi Kayitare David yahushye mu ifirimbi bwa nyuma Rayon Sports itsinze Amagaju FC igitego 1-0.

Iyi ntsinzi yahesheje Rayon Sports amanota 10, iyishyira ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona, inyuma ya Police FC ifite amanota 12 ariko ikaba ifite umukino w’inyongera itarakina. Amagaju FC yo yagumye ku mwanya wa 14 n’amanota ane.

Umukinnyi wo hagati mu kibuga muri Rayon Sports, Umurundi, Ndayishimiye Richard, ni we watowe nk’uwitwaye neza kurusha abandi (Man of the Match).

Mu mukino wa Shampiyona wabanjirije uyu, Gicumbi FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-1.






































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now