Ikipe ya RSSB Tigers Rwanda yitwaye neza cyane itsinda ikipe ihabwa amahirwe yo kwegukana irushyanwa rya BAL Al Ahly Ly Libya amanota 103 kuri 95, mu mukino wari ukomeye wabereye kuri SunBet Arena. Ni kunshuro ya mbere iyi kipe yo murwanda yitabiriye Aya marushanwa ya BAL yunya yaho isimbuye Apr bbc
Uyu mukino waranzwe n’ishyaka n’imbaraga ku mpande zombi, ariko RSSB Tigers igaragaza ubunararibonye n’imikinire ihamye, cyane cyane mu gice cya nyuma cy’umukino.
Leonard Craig Randall II ni we wabaye intwari
Umukinnyi Leonard Craig Randall II ni we wigaragaje kurusha abandi, atsinda amanota 37, anatanga imipira 7 (assists). Yari afatanyije neza na Teafale Lenard Jr wongeyeho amanota 27, bituma ikipe yabo igumana imbere.
Ku ruhande rwa Al Ahly, Donovan Keno yatsinze amanota 28, ariko ntibyabashije kubafasha kwegukana intsinzi.
RSSB Tigers yitwaye neza mu gutsinda amanota y’imbere (2-points) ku kigero cya 59%, ndetse igira n’inyungu mu kwiharira imipira (rebounds) aho yagize 51 kuri 50 ya Al Ahly.
Nubwo Al Ahly yarushijeho mu kwiba imipira (steals) no gutanga assists nyinshi, ntibyabujije RSSB Tigers gukomeza kuyobora umukino kugeza ku munota wa nyuma teafale Lenard yakoze dunk of the game mu gace kanyuma ku mukino


