‎Messi yatsinze ibitego bitatu yandika amateka ahesha intsinzi Argentina

‎Messi yatsinze ibitego bitatu yandika amateka ahesha intsinzi Argentina

‎Messi yatsinze ibitego bitatu yandika amateka ahesha intsinzi Argentina

‎Messi yatsinze ibitego bitatu yandika amateka ahesha intsinzi Argentina
‎Ikipe y’Igihugu ya Argentina yatangiye neza urugendo rwo kurwanira igikombe cy’Isi iheruka kwegukana itsinda Algeria ibitego 3-0, mu mukino rurangiranwa Lionel Messi yatsinzemo ibitego bitatu (hat-trick) agahita aca n'utundi duhigo.
‎Muri uyu mukino w’Itsinda J wabereye kuri Kansas City Stadium, Messi wari wambaye umwenda w’ikipe y’igihugu ku nshuro ya 200, yatsinzemo ibitego bitatu bwa mbere mu mateka ye mu Gikombe cy'Isi. Ibi bitego byahise bimugira umukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mateka y’iri rushanwa, aho yujuje ibitego 16, akaba anganya na Miroslav Klose wahoze akinira u Budage.
‎Uyu mukino ntiworoheye na gato abari basanganywe igikombe cy’isi giheruka, gusa ku munota wa 17 Messi yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yatereye kure ntiryakurwamo n’umunyezamu Luca Zidane, umuhungu w’icyamamare Zinedine Zidane, nyuma yo guhabwa umupira na Rodrigo De Paul bakinana muri Inter Miami. 
‎Messi, wabaye umukinnyi wa mbere ukinnye Ibikombe by’Isi bitandatu, yaje gushyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 60 abyaza umusaruro amakosa y’umunyezamu Zidane. Ku munota wa 76, yaje guhabwa umupira mwiza na Nicolas Gonzalez, arekura ishoti rya gatatu riruhukira mu nshundura, bityo yandika amateka yo kuba umukinnyi mukuru utsinze ibitego bitatu mu mukino umwe w’Igikombe cy’Isi afite imyaka 38, umuhigo yambuye Cristiano Ronaldo.
‎Iyi ntsinzi ibaye iya mbere Argentina icyuye mu mukino ufungura irushanwa mu gihe ifite igikombe cy’isi giheruka, kuko mu 1982 na 1990 yagiye itangira itsindwa.
‎Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kubera amahirwe uyu mugabo uzizihiza isabukuru y’imyaka 39 mu cyumweru gitaha, aho akomeje kwereka abamushidikanyagaho ko ashaka guhesha igihugu cye igikombe cya kane cy’Isi.
‎Argentina izakurikizaho gukina na Austria ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena mu Mujyi wa Dallas, mu gihe Algeria izahura na Jordan.
















Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now