Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yabonye umufatanyabikorwa mushya ari we Banki ya Kigali (BK), mu masezerano y’imyaka itanu afite agaciro ka miliyari 3 na miliyoni 250 Frw, azatuma iyi Shampiyona ihindura izina ikitwa "BK Pro League".
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, ashyirwaho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, ndetse na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice.
Kuva mu mwaka wa 2019 ubwo AZAM Media Ltd yahagarikaga inkunga yayo, iyi Shampiyona yari imaze imyaka irindwi nta muterankunga mukuru uyitiriwe igira.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yasobanuye ko impamvu bayobotse ruhago ari ukugira ngo bageze ibikorwa byabo ku Banyarwanda benshi.
Yagize ati "BK imaze imyaka 60 ikorera mu Rwanda ikorana n’Abanyarwanda, uyu mwaka rero twibajije ubu dufite abakiriya bakabakaba miliyoni imwe, twumva bidahagije, ni yo mpamvu rero twarebye abantu dushobora gufatanya kugirango iyo miliyoni imwe y’abakiriya wenda igere kuri miliyoni eshatu. Twumva ko bishoboka dukoranye na Rwanda Premier League kuko twese tuzi ko umupira w’amaguru urakunzwe cyane mu Rwanda."
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yatangaje ko muri uyu mwaka w’imikino usigaye BK izahita itanga miliyoni 250 Frw, naho mu myaka itanu ikurikira ikazajya itanga miliyoni 600 Frw buri mwaka.
Yongeyeho ati "Amakipe azajya agabanywa amafaranga mu buryo bugera kuri butatu; ubwa mbere ni uguhabwa amafaranga anangana ku makipe yose, ubwa kabiri bukaba guhabwa amafaranga hashingiwe ku myitwarire y’ikipe."
Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, we yashimangiye ko aya masezerano azongera inyungu ku makipe kuko ashobora kuzajya ahabwa hejuru ya 70% y'amafaranga yinjiye, bitandukanye na 60% bahabwaga mbere.
Yagize ati "Abari babikeneye bari benshi ariko iyo ukeneye kugera kure umenya uwo mukorana. Twari dukeneye umuntu uzi icyerekezo cy’igihugu, none rero nyuma y’ibiganiro twagiranye twabigezeho."
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yashimiye impande zombi, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye mu kwifashisha umupira w’amaguru mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati "Uyu mupira ukwiriye kuba moteri mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, aho ishobora gushorwamo kandi hakavamo inyungu. Mu gihe kiri imbere umupira ntabwo uzaba ari uw’amagambo gusa."
Kugeza ubu, BK Pro League igeze ku Munsi wa 28, ikaba iyobowe na Al Hilal SC y’amanota 58, igakurikirwa na APR FC ifite amanota 52.






