Umuhango wo gutanga ibi bihembo bitangwa ku bufatanye n'umufatanyabikorwa mukuru Skol, wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, kuri Skol Stadium mu Nzove.
Mu cyiciro cy’abagabo, Tambwe Gloire yari ahatanye na Asman Ndikumana na Emmanuel Nshimiyimana, mu gihe mu cyiciro cy’abagore Gikundiro Scholastique yari ahatanye na Angeline Ndakimana na Angélique Umuhoza.
Muri Nzeri, Rayon Sports yakinnye imikino ine yahuyemo na Vipers FC yo muri Uganda, Singida Black Stars yo muri Tanzania, Kiyovu Sports na Police FC zo mu Rwanda. Muri iyo mikino, Rayon Sports yatsinze ibiri itsindwa indi ibiri.
Tambwe Gloire Ngongo yitwaye neza muri iyo mikino, atsinda ibitego bibiri ndetse anatanga indi mipira ibiri yavuyemo ibindi; ibyatumye atorwa nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.
Gikundiro Scholastique watwaye igihembo mu ikipe y'abagore, yitwaye neza mu kwezi gushize kuko yafashije Rayon Sports WFC kugera ku mukino wa nyuma wo gushaka itike y'imikino ya nyuma ya CAF Champions League, binyuze muri CECAFA yabereye i Nairobi muri Kenya.
Uyu mwangavu usanzwe ukinira ikipe y'Igihugu y'abari munsi y'imyaka 20, yahesheje Rayon Sports WFC intsinzi binyuze ku gitego yatsinze CBE WFC yo muri Ethiopia mu mukino ufungura irushanwa.
Kuri uyu wa Kane kandi Rayon Sports iyobowe n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz, yakomeje imyitozo itegura umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona iyi kipe izakiramo Rutsiro FC ku wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025, Saa Kumi n'Ebyiri n'igice kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi myitozo yagaragayemo rutahizamu Ndikumana Asman wakoreye ku ruhande. Ni nyuma y'iminsi 25 abazwe imvune y'urutugu yagiriye ku mukino ubanza wa CAF Confederation Cup Rayon Sports yatsinzwemo na Singida Big Stars igitego 1-0.
Ni imyitozo kandi yagaragayemo Bigirimana Abedi na Ndayishimiye Richard bakubutse mu ikipe y'Igihugu Intamba ku Rugamba ndetse na Nshimiyimana Emmanuel "Kabange" uvuye mu Amavubi.

