Ubwumvikane Buke hagati ya Neymar n’Abasifuzi Bwaciye Ibintu Muri Santos

Ubwumvikane Buke hagati ya Neymar n’Abasifuzi Bwaciye Ibintu Muri Santos

Ubwumvikane Buke hagati ya Neymar n’Abasifuzi Bwaciye Ibintu Muri Santos

Ubwumvikane Buke hagati ya Neymar da Silva Santos Júnior n’Abasifuzi Bwaciye Ibintu Muri Santos

Ubwumvikane Buke hagati ya Neymar n’Abasifuzi Bwaciye Ibintu Muri Santos
Neymar yarakajwe cyane n’abasifuzi nyuma y’uko ikipe ye ya Santos FC itsinzwe na Coritiba ibitego 3-0, bitewe n’ikosa ryabaye mu gihe cyo kumusimbuza.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34 yashakaga kwitwara neza mbere y’umunsi umwe ngo umutoza mushya wa Brazil Carlo Ancelotti atangaze urutonde rw’abakinnyi azajyana mu Gikombe cy’Isi.

Ku munota wa 65, Neymar yari yasohotse gato mu  kibuga ari kuvurirwa hanze muri  icyo gihe, umusifuzi wa kane yazamuye nimero 10 ya Neymar agaragaza ko agomba gusimburwa na Robinho Jr.

Ariko byagaragaraga ko uwagombaga gusimburwa ari Gonzalo Escobar, si Neymar. Ibyo byatumye Neymar arakara cyane ndetse ahabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo kugerageza gusubira mu kibuga.

Neymar yahise yambura abasifuzi urupapuro rw’isimburwa maze arwereka camera za televiziyo kugira ngo yerekane ko Escobar ari we wagombaga gusohoka.

Nyuma yaho Neymar yemeye kuva mu kibuga, anaha Escobar igitambaro cya kapiteni.

Ikipe ya Santos yasohoye itangazo ivuga iti:
“Umusifuzi wa kane yakoze ikosa mu isimburwa. Ibyo byagaragajwe n’amashusho ya televiziyo ndetse n’urupapuro rwakoreshwaga mu isimburwa. Ni ikosa ritumvikana ritigeze rikosorwa.”

Neymar ni we umaze gutsindira igihugu cya Brazil ibitego byinshi kurusha abandi, aho afite 79. Gusa ntabwo arongera gukinira igihugu cye kuva mu 2023 kubera ibibazo by’imvune byamukurikiranye.

Aherutse kongera amasezerano muri Santos kugeza mu mpera za 2026, mu rwego rwo gushaka kuzagaragara mu Gikombe cy’Isi.

Brazil izatangira irushanwa ihura na Morocco tariki ya 13 Kamena, mbere yo guhura na Haiti na Scotland mu matsinda y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Canada, Mexico na United States.














Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now