Umusifuzi 'Cucuri' na Mugabo Eric bibye Mukura VS kuri APR FC bahanwe

Umusifuzi 'Cucuri' na Mugabo Eric bibye Mukura VS kuri APR FC bahanwe

Umusifuzi 'Cucuri' na Mugabo Eric bibye Mukura VS kuri APR FC bahanwe

Umusifuzi 'Cucuri' na Mugabo Eric bibye Mukura VS kuri APR FC bahanwe
Komisiyo y'Imisifurire mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) yahannye abasifuzi batatu barimo Ishimwe Jean Claude 'Cucuri' na Mugabo Eric basifuye umukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona APR FC yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0. 

Uyu mukino wabaye ku wa 19 Ukwakira, wasize urunturuntu bitewe no kutishimira ibyemezo by'abasifuzi byagize ingaruka ku byavuye mu mukino, ibyatumye Mukura VS inarega aba basifuzi muri FERWAFA. 

Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, bagaragaje ko nyuma yo gusuzuma amashusho y'umukino basanze ibyabaye atari ibyo kwihanganirwa. 

Banditse bati "Kuri Ishimwe Jean Claude, yakosheje kudatanga ikarita y’umuhondo yari kuba ari iya kabiri ku mukinnyi nimero 17 [Nigena Clement] wa APR FC (yari guhita iba ikarita itukura). Ahagaritswe ibyumweru bibiri nk’uko amategeko abiteganya."

Kuri Mugabo Eric, yakosheje ku ikosa ryitwa “Decision technique incorrecte influençant le résultat du match” aho yanze igitego cya Mukura ku munota wa 86 [cyatsinzwe na Boateng Mensah], yerekana ko umukinnyi wa Mukura yari yaraririye kandi atari byo (no offside). Ahagaritswe ibyumweru bine nk’uko amategeko abiteganya."

Uretse aba basifuzi basifuye umukino wa APR FC na Mukura VS bahanwe, n'umusifuzi wo ku ruhande, Habumugisha Emmanuel, wasifuye umukino wa Gasogi United na Rayon Sports warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, na we yahanwe. 

Komisiyo yatangaje ko yasanze yaranze igitego cya Gasogi United ku munota wa 89, avuga ko habayemo kurarira, nyamara cyari igitego cy'ukuri. Uyu na we yahagaritswe ukwezi kose.

Icyakora n'ubwo aba bose bahanwe, nta ngaruka nke byagira ku byavuye mu mukino, kuko amategeko agenga Rwanda Premier League atabyemera.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now