Umukinnyi wo hagati ukomoka muri Mali, Adama Bagayogo, yamaze gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, ndetse amakuru yizewe aravuga ko ashobora guhita yerekeza muri Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu muri iri soko ryo muri Mutarama.
Itandukana rya Bagayogo na Rayon Sports rije nyuma y’uko iyi kipe y’ubururu n’umweru imaze gusinyisha abakinnyi bashya batandatu, ibintu byatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo kurekura bamwe mu bo basanganwe batabona umwanya uhagije wo gukina cyangwa batatanze umusaruro wari witezwe.
Bagayogo si we wa mbere urekuye, kuko aje akurikira Harerimana Abdulaziz na we uherutse gutandukana na ‘Murera’ agahita yerekeza muri Kiyovu Sports.
Kwerekeza muri Etincelles FC kuri Bagayogo bije nk’igisubizo ku mpande zombi, kuko iyi kipe yo mu Burengerazuba iri mu bihe bibi cyane, aho iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 11 gusa.
Ubuyobozi bwa Etincelles burashaka kongeramo amaraso mashya kugira ngo ibashe kuva mu murongo utukura imanuka mu cyiciro cya kabiri.
Adama Bagayogo yageze muri Rayon Sports mu 2024 asinya amasezerano y’igihe kirekire, akaba asanzwe akina mu kibuga hagati cyangwa agaca ku mpande asatira, ariko ntiyabashije kwigaragaza cyane mu Gikundiro.
Biteganyijwe ko mu minsi mike ari bwo impande zombi zishobora kumvikana, uyu Munya-Mali agatangira urugendo rwo gufasha Etincelles FC kurokoka.
