Taleb yabigarutseho nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu yabereye i Shyorongi, aho yavuze ko imisifurire idahwitse imaze gutwara amanota menshi ikipe ye, ndetse igatuma abakinnyi batakaza icyizere.
Ati “Niba dushaka guteza imbere umupira w’u Rwanda, tugomba kugira abasifuzi beza. Bagomba kongera guhugurwa no gufashwa kuko amakosa yabo ashobora asenya icyizere cy’abakinnyi n’ubwiza bw’umukino.”
Uyu mutoza w’Umunya-Maroc utarireherezaho imitima y'abakunzi ba Nyamukandagira, yavuze ko ikipe atoza imaze kubura nibura amanota ane bitewe n’amakosa y’abasifuzi muri Shampiyona y’uyu mwaka.
Ati “Mu mukino wa mbere hari penaliti twari dukwiye guhabwa, n’igitego cya nyacyo cyanzwe. Mu cyumweru gishize kandi twatewe penaliti ku ikosa ryo hanze y’urubuga rw’amahina. Ayo ni amakosa yadutwayd amanota ane."
Taleb yavuze ko ubu bamwe mu bakinnyi batangiye kugira ubwoba bwo gukina kubera imisifurire, ibintu abona ko bigira ingaruka mitekerereze yabo kandi bigasiga icyashya Shampiyona.
Ati “Ubu abakinnyi batangiye gutinya abasifuzi, ibintu byarakomeye. Tugomba kubarinda twongera urwego rw'imisifurire."
Uyu mutoza yasabye FERWAFA gufata ingamba zihuse zo kongera amahugurwa y’abasifuzi no gushyiraho uburyo bwo gukosora amakosa agaragara kugira ngo irushanwa ryongere kugira ireme.
Ati “Niba dushaka derby nziza n’irushanwa ryiza, tugomba kugira abasifuzi beza. Tugomba kuganira na bo, tukongera kubahugura, kandi tukirinda ko amakosa nk’ayabaye yongera kuba."
Icyakora n'ubwo uyu mutoza afite impungenge z'imisifurire, yamaze abakunzi b'iyi kipe yambara umukara n'umweru ko we n'abakinnyi be biteguye neza kugira ngo bazacane umucyo mu mukino bazakiramo Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki 8 Ugushyingo 2025, saa Cyenda z'igicamunsi kuri Stade Amahoro.
Nta minsi itambutse ubuyobozi bwa APR FC buvuze ko itari kubanirwa n'imisifurire! Nyuma y'umukino w'Urucaca, APR FC yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa kuko itishimiye ibyemezo byafatiwemo, birimo ikarita y'umutuku yahawe Ssekiganda Ronald ndetse na penaliti iyi kipe ivuga ko yakabaye yarahawe ku ikosa ryakorewe Denis Omedi.
FERWAFA yabasubije ko amashusho y'umukino atagaragaza neza akarengane k'iyi kipe, bityo ko nta kindi cyakorwa.
Ibi ntibyanyuze ubuyobozi bw'iyi kipe yambara umukara n'umweru, kuko yahise itanga ubujurire muri FERWAFA, isaba ko hashyirwaho komisiyo yigenga kandi idafite aho ibogamiye, kugira ngo isuzume imyanzuro yafashwe n’abasifuzi bayoboye uwo mukino banganyijemo na Kiyovu Sports 0-0, kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira.
Bidateye kabiri, umukino Rutsiro FC yanganyijemo na APR FC na wo watumye Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa, avuga ko imisifurire itagenze neza. Arenzaho ko "mvuze ko ibyemezo byafashwe byari ubushake kurusha kwibeshya ntabwo naba ndengereye.”