Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko yababajwe cyane n’imikinire y’abakinnyi be mu mukino banganyijemo na Rutsiro FC, aho yashinje bamwe muri bo kwirengagiza amabwiriza yabahaye bakina ibyo atababwiye.
Uyu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona APR FC yanganyijemo na Rutsiro FC igitego 1-1, wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025.
Nyuma y’umukino, Taleb yavuze ko yababajwe n’imyitwarire y’abakinnyi be bageze aho bagakina ibyo atabatumye.
Yagize ati “Twatangiye dukina uburyo busanzwe bwacu bwo gukina imipira migufi, tugumana umupira, dutegura gusatira. Ariko mu minota ya nyuma, abakinnyi batangiye gutera imipira miremire. Si icyemezo cyanjye, ni icyabo. Jye nsaba gukina umupira uri hasi, bahanahana neza kandi bihuta, ariko ntabwo babyubahirije.”
Uyu mutoza ukomoka muri Maroc yavuze ko ibyabaye bigaragaza ikibazo cy’imyumvire ku bakinnyi be, aho kuba ikibazo cya tekinike.
Yongeyeho ati “Mu minota 15 ya nyuma, nabonaga batangiye gukina ibyo bashatse. Nababwiraga ibyo gukora ntibabyumve. Ibyo bibaho mu makipe, ariko si ibintu by’abakinnyi b’umwuga. Tuzagerageza kubikosora mu mitekerereze kuko si ikibazo cy’imikinire, ahubwo ni icy’imyumvire.”
Taleb kandi yavuze ko nubwo ikipe ye yaburaga bamwe mu bakinnyi bakomeye, yagerageje guhindura uburyo bwo gukinisha ba rutahizamu babiri, ibintu byamuhesheje igitego cyatsinzwe na William Togui n'ubwo cyaje kwangwa n’umusifuzi ashinja uyu mukinnyi kurarira.
Yagize ati “Twari tuzi ko Rutsiro FC ikinira inyuma cyane, ni yo mpamvu twahinduye uburyo bwo gukina. Twatsinze igitego ariko baracyanga bavuga ko habayemo kurarira. Nababajwe cyane n’icyo cyemezo ndetse na penaliti baduhanishije yavuyemo igitego cyo kwishyura.”
Kuri ubu iyi kipe y'ingabo iri ku mwanya wa karindwi n'amanota umunani, mu gihe Rutsiro FC yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.
Umukino uzakurikiraho ku ruhande rwa APR FC ni uwo bazakiramo mukeba, Rayon Sports, tariki 8 Ugushyingo 2025.