Umutoza Taleb yasobanuye impamvu APR FC itari kwitwara neza muri iyi minsi

Umutoza Taleb yasobanuye impamvu APR FC itari kwitwara neza muri iyi minsi

Umutoza Taleb yasobanuye impamvu APR FC itari kwitwara neza muri iyi minsi

Umutoza Taleb yasobanuye impamvu APR FC itari kwitwara neza muri iyi minsi
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko impamvu nyamukuru zituma ikipe ye ititwara neza muri iyi minsi zirimo amahitamo make mu bakinnyi akoresha, ibibazo by’imvune ndetse n’amakosa y’imyitwarire yagiye agaragara mu ikipe ye.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino banganyijemo na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu kuri Kigali Pelé Stadium, Taleb yavuze ko ikipe ye yakinnye neza ariko ikabura amahirwe yo gushyira umupira mu izamu kubera kubura abakinnyi bakomeye mu busatirizi.

Ati “Twitwaye neza mu buryo bwo gukina. Twabonye amahirwe menshi ariko turayapfusha ubusa. Ikibazo cyacu gikomeye ni uko nta rutahizamu wacu wa mbere wari uhari."

Uyu mutoza w’Umwarabu yavuze ko ikipe ye ifite icyuho cy'abakinnyi b’ingenzi barimo Memel Dao wavunitse. 

Ati "Dao ni umukinnyi wacu wo hagati w’umuhanga, ariko yavunitse amagufwa. Bizatwara ibyumweru bitatu cyangwa bine ngo agaruke. Ni igihombo gikomeye kuri twe n’abafana.

Taleb yavuze kandi ko rutahizamu Djibril Ouattara ataragaruka kuko yari arwaye indwara yo mu gituza, ikaba yaratumye mu bihaha hazamo amazi.

Ati “Ubuzima bwe ni bwo bwa mbere. Aragenda akira buhoro buhoro, vuba azatangira imyitozo yoroheje, ariko ntituzamukoresha hutihuti kugira ngo bitazamugiraho ingaruka."

Yongeyeho ko hari n’abakinnyi bari barahagaritswe kubera imyitwarire itari myiza nka Mamadou Sy na Daouda Yussif, ariko ubu bakaba bagiye kongera gusubizwa mu ikipe.

Ati “Ni abana bacu. Iyo umwana akoze ikosa arabihanirwa, ariko nyuma yaho arongera akababarirwa. Ubu bagiye gusubira mu ikipe."

Uyu mugabo w'imyaka 62 kandi yavuze ko gutakaza abakinnyi benshi mbere y’uko shampiyona itangira byagize ingaruka ku mikinire ye.

Yagize ati “Biragora guhatanira igikombe mu gihe abakinnyi batanu cyangwa batandatu bari bariteguriye umwaka w'imikino bose bavunitse mbere y’uko shampiyona itangira. Byaduteye ikibazo mu guhuza kw'ikipe."

Nubwo ibi bibazo byose bihari, Taleb yashimiye abakinnyi be ku bw'ubwitanga no gukotana bagaragaza, avuga ko yizeye ko ikipe izongera gusubirana imbaraga mu bihe bya vuba, ubwo abavunitse n’abahagaritswe bazaba basubiye mu kibuga.

Ukugabana amanota kwa APR FC na Kiyovu Sports kwatumye Nyamukandagira igwiza amanota arindwi mu mikino itatu, mu gihe igikomeje gushaka uko yasubirana imbaraga imaze igihe igaragaza mu myaka ishize.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now