Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025.
Kuri uru rutonde, umukinnyi rukumbi mushya wagaragayeho ni Joy-Lance Mickels ukinira ukinira Sabah Baku yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan.
Uyu mugabo w'imyaka 31 wavukiye mu Budage, akina asatira anyuze ku mpande. Mu mikino ya Shampiyona ikipe ye imaze gukina Mickels yatsinzemo ibitego bitatu.
Kuri uru rutonde kandi hariho Byiringiro Jean Gilbert na Nshimiyimana Yunusu ba APR FC, batari bakoreshejwe mu mikino u Rwanda ruheruka gukina na Nigeria ndetse na Zimbabwe.
Abandi bakinnyi bose nta wahindutsemo. Mu bakinnyi b'amazina azwi cyane mu Amavubi bongeye kubura kuri uru rutonde, harimo Hakim Sahabo na Samuel Gueulette bakina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ndetse na Rafael York.
U Rwanda ruzakira Bénin mu mukino ubanziriza uwa nyuma mu yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, tariki 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro, mbere yo gusoza imikino yarwo rusura Afurika y'Epfo tariki 14 Ukwakira.
Amahirwe yo kuba Amavubi yajya mu Gikombe cy'Isi yariyongereye nyuma y'uko Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) riteye mpaga Afurika y'Epfo kubera gukinisha umukinnyi urengeje amakarita mu mukino bakinnye na Lesotho.
Kuri ubu u Rwanda rufite amanota 11 runganya na Nigeria. Kugira ngo rubone itike, rurasabwa gutsinda imikino ibiri isigaye rukagira amanota 17, ubundi rugasaba ko Super Eagles na Afurika y'Epfo zanganya nibura umukino mu yo zisigaje.
Leave a Comment