Amakipe azitabira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball i Kigali yongerewe
Amakipe azitabira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball i Kigali yongerewe

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaboko muri Afurika yongereye umubare w’amakipe azitabira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo izabera mu Rwanda, iyavana kuri 24 aba 32.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 47 riteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.

Imikino yose izajya ibera ku bibuga bibiri byatoranyijwe ari byo Petit Stade ndetse na BK Arena.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahagararirwa n'amakipe ane muri iri rushanwa mpuzamahanga arimo APR VC na Police VC na Kepler VC ndetse na REG VC yongewemo nyuma yo kongera umubare w'abitabira.

Aya makipe 32 azagabanywa mu matsinda umunani l, aho buri tsinda rizaba rigizwe n'amakipe ane. Amakipe abiri azayobora buri tsinda ni yo azabona itike yo gukomeza mu mikino yo gukuranwamo izatangirira muri 1/8 cy'irangiza.

Indi mpinduka ikomeye yemejwe muri uyu mwaka ni uko bitandukanye n’uko iri rushanwa ryari risanzwe rikinwa, nta mikino yo guhatanira imyanya izabaho ku makipe atazabasha kugera muri 1/8.

Ibi bivuze ko amakipe azasezererwa mu matsinda atazakina imikino y'inyongera yo guhatanira imyanya yo kuva ku wa 17 kugeza ku wa 32 nk'uko byajyaga bigenda mu myaka yabanje.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now