Arsenal mu gahinda ko kuvunikisha umukinnyi ngenderwaho
Arsenal mu gahinda ko kuvunikisha umukinnyi ngenderwaho
Arsenal iri mu gahinda nyuma y’uko myugariro Gabriel Magalhães agarutse i Londres afite imvune y’itako yagiriye mu ikipe y’Igihugu ya Brésil, bikaba bikekwa ko ashobora kudakina igihe kirekire kirimo no gusoza uyu mwaka atagarutse mu kibuga.

Gabriel yavunikiye mu mukino wa gicuti Brésil yakinnye na Sénégal wabereye kuri Emirates Stadium mu mpera z’icyumweru, aho yasohotse mu kibuga ataka ububabare bwinshi. Uyu musore w’imyaka 27 yahise asubira muri Arsenal kugira ngo yitabweho n’itsinda ry’abaganga bayo.

Amakuru y'isuzuma ry'ibanze agaragaza ko ashobora kumara ukwezi kumwe cyangwa kurengaho, ndetse bamwe mu bakurikiranira hafi ubuzima bwe bavuga ko ashobora no kugaruka mu ntangiriro za Mutarama. Uburemere bw’iyi mvune buzamenyekana neza mu minsi iri imbere nyuma y’andi masuzuma arimo gukorwa.

Iyi mvune ibaye mu gihe Arsenal iri kwitegura derby y'Amajyaruguru y'i Londres izaba ku Cyumweru, ubwo bazaba bahanganye na  Tottenham.

Gabriel amaze igihe afatanya neza na William Saliba, aho bombi bubatse urukuta rukomeye rwatumye Arsenal imaze gutsindwa gusa ibitego bitanu muri Premier League y'uyu mwaka.

Mu gihe Gabriel adahari, Piero Hincapié na Cristhian Mosquera ni bo bari mu bashobora kumusimbura.

Arsenal kandi ntiragarura Kapiteni Martin Ødegaard, Noni Madueke, Gabriel Martinelli, Kai Havertz na Viktor Gyökeres bose bagifite ibibazo by’imvune, nubwo bamwe muri bo bamaze gutangira imyitozo.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now