Ikipe y’igihugu ya Cricket yatsinze Nigeria isanga Zimbabwe ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya "Kwibuka Women’s T20l Tournament 2026".
Muri uyu mukino wasozaga imikino yo mu matsinda muri iri rushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri Cricket (Kwibuka Women’s T20l Tournament 2026), ikipe y'igihugu ya Nigeria ni yo yatsinze toss, gutombora kubanza kujugunya udupira(Bowling), cyangwa gutangira gukubita udupira(Batting), maze bahitamo gutangira babowlinga, ari nako bashaka uko babuza u Rwanda rwatangiye rubattinga, gushyiraho amanota menshi.
U Rwanda rwasoje igice cya mbere(first inning) rushyizeho amanota 131 muri over's 20, Nigeria Ikaba yasohoye abakinnyi 8 b’u Rwanda (8 wickets).
Nigeria yasabwaga gushyiraho amanota 132 ngo itsinde uyu mukino, gusa ntibyigeze biyorohera kuko over's 20 zarangiye bashyizeho amanota 120, u Rwanda rukaba rwari rumaze gusohora abakinnyi 9 ba Nigeria.
U Rwanda rwatsinze ku kinyuranyo cy'amanota 11.
Muri uyu mukino, Clarisse Umutoniwase w'u Rwanda ni we wabaye umukinnyi mwiza w'umukino, aho udupira 48 yakinnye yakozemo amanota 59, akora amanota 4 inshuro 7, ndetse anakora amanota 6 inshuro 1.
Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Marie Diane Bimenyimana, yavuze ko uyu mukino utari woroshye, gusa amakosa bakoze ku mukino wa Brezil batari kuyasubiramo.
Yavuze ko biteguye gutanga buri kimwe ngo iki gikombe gisigare mu Rwanda, asaba Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira kuko ngo na bo batazabatenguha.
Umukino wa nyuma utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu saa Saba n'igice.
Uyu mukino uzabanzirizwa n'umukino w'umwanya wa gatatu uzahuza ikipe y'igihugu ya Brezil na Nigeria kuva saa Tatu n'igice.
Imikino yose iri kubera kuri Stade mpuzamahanga ya Gahanga.
Leave a Comment