Ikipe yo muri Sudani ntikije gukina Shampiyona y'u Rwanda
Ikipe yo muri Sudani ntikije gukina Shampiyona y'u Rwanda
Ikipe ya Al Ahli Madani yo muri Sudani yatangaje ko itakitabiriye Shampiyona y’u Rwanda y'uyu mwaka, ihitamo gutegura umwiherero hanze y’igihugu mu gutuma abakinnyi badasubira inyuma.

Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cy'iyi kipe, Sadd Al-Atyam, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama y’ubuyobozi yagaragaje ko ikipe itari yiteguye guhatana muri uyu mwaka w’imikino.

Banditse bati “Tubona iki gihe nk'icyo kwiyubaka no gushora mu bakinnyi bacu. Icyo dushyizeho umutima ni ugutegura ikipe ikomeye, izagaruka muri Shampiyona iri ku rwego rwo guhatana."

Bakomeje bagira bati "Iki cyemezo ni kimwe mu bigize icyerekezo cyacu gishya cyo kubaka ikipe izahora ihangana ku rwego rwo hejuru. Al Ahli izagaruka ikomeye kandi ifite intego yo kwisubiza umwanya wayo mu makipe akomeye."

Ubuyobozi bw'iyi kipe bwavuze ko bugiye gukorera umwiherero w’iminsi 40 hanze y'igihugu, uzafasha abakinnyi kuguma ku rwego rwiza. Icyakora ntibatangaje igihugu bazawukoreramo.

Umunyamabanga w'Agateganyo mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Mugisha Richard, yabwiye Kinyamupira ko kugeza ubu na bo batazi niba iyi kipe izakina Shampiyona y'u Rwanda.

Yagize ati "Kugeza ubu, nyuma yo kwemerera amakipe yo muri Sudani, Al hilal na Al Merrick ni bo bamaze kudusubiza mu buryo bwanditse; ibivuze ko bazitabira Shampiyona. Turacyategereje igisubizo cya Al Ahli Medani."

Uyu muyobozi yakomeje avuga igihe bari bahaye iyi kipe ngo ibe yatanze igisubizo cyarenze.

Ati "Twabahaye igihe ntarengwa kandi cyararenze, ariko twanabibukije. Turashaka uko tubavugisha uyu munsi nimugoroba, kugira ngo tumenye umwanzuro wabo wa nyuma."

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira 2025, Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yavuze ko Al-Hilal SC Omdurman, Al-Merrikh na Al-Ahli Wad Madani zasabye gukina Shampiyona y’u Rwanda kandi ko zemerewe.

Yasobanuye kandi ko amakipe yo mu Rwanda azahabwa amafaranga azayafasha gutegura neza imikino azakina n'aya makipe yo muri Sudani bitewe n'uko atari yarabiteganyije mu ngengo y'imari yayo.

Yagize ati "Buri kipe izakina imikino itandatu y’inyongera kubera amakipe yo muri Sudani. Kubera izo mpamvu, hateganyijwe ko buri imwe izahabwa miliyoni 4.5 Frw mbere yo guhura n’ayo makipe.”

Yongeyeho ko "Kuba amakipe azaba 19 ntabwo ari ikibazo. Mu mikino ibanza ayo yo muri Sudani azakina nk’ibirarane, naho mu yo kwishyura hazajya haba ikipe imwe iruhuka, ariko buri wese azarangiza Shampiyona yararuhutse.”

Rwanda Premier League imaze gukinwa imikino itanu, iyobowe na Police FC itaratakaza inota na rimwe. Mu gihe hataratangazwa ingengabihe ivuguriye irimo amakipe yo muri Sudani, gahunda y'imikino y'umunsi wa gatandatu izakomeza nk'uko imikino yateganyijwe.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now