Masudi Djuma yagarutse gutoza mu Rwanda
Masudi Djuma yagarutse gutoza mu Rwanda
Umurundi, Masudi Djuma, yagizwe Umutoza Mukuru wa Etincelles FC mu gihe cy'umwaka umwe. 

Uyu mutoza aje nyuma ya Lomami Marcel wafashe ikipe asimbuye Seninga Innocent watandukaniye n'iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu nyuma gusa y'iminsi 20 atangije imyitozo itegurira ikipe umwaka w'imikino wa 2025/2026. 

Izina Masudi Djuma si rishya mu gutoza ruhago mu Rwanda bitewe n'ibigwi yakoreye muri Rayon Sports. 

Yatangiye gutoza mu Rwanda ari muri Rayon Sports muri Gashyantare 2016, nyuma yo kuyisigarana Ivan Minnaert agiye muri Kenya, ayihesha Igikombe cya Shampiyona ya 2016/17 n’Igikombe cy’Amahoro cya 2016.

Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu 2017, yabaye umutoza wungirije muri Simba SC mu mwaka w’imikino wa 2017/18, ahava agirwa Umutoza wa AS Kigali muri Nyakanga 2019, ndetse na Bugesera FC nyuma yaho.

Masudi yaherukaga mu Rwanda mu 2022 ubwo yatozaga Rayon Sports ku nshuro ya kabiri, aho nyuma y’aho yerekeje muri Tanzania mu makipe arimo Dodoma Jiji FC na Tabola United.

Uyu mutoza yerekeje muri iyi kipe yambara umutuku n'umweru nyuma y'ibyumweru hafi bibiri uwari Visi Perezida Wungirije ushinzwe Tekinike, Singirankabo Rwezambuga Omar uzwi nka Depité, yeguye ku mirimo ye kubera impamvu yise izo kunanizwa mu mirimo ndetse no gukorana n'abatazi umupira.

Etincelles FC iherutse gutsindwa na mukeba wayo Marines FC ibitego 2-0, mu gihe umukino wari wabanje banganyije na Gasogi United 0-0. Ubwo Shampiyona izaba isubukuwe tariki 18 Ukwakira, nyuma y'imikino y'amakipe y'ibihugu, iyi kipe izasura As Muhanga FC.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now