Rayon Sports Yatsindiye i Bugesera Nyuma y'Imyaka Irenga Ibiri!
Rayon Sports Yatsindiye i Bugesera Nyuma y'Imyaka Irenga Ibiri!
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, umwaka w’imikino wa 2026/2027, wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Kabiri.

Rayon Sports yinjiye mu kibuga ishaka amanota atatu nyuma yo kunganya na APR FC mu mukino uheruka, itangira isatira izamu rya Bugesera FC.

Ku munota wa gatanu, Muderi Akbar yagerageje uburyo bwa mbere bwashoboraga kuvamo igitego, ariko umunyezamu wa Bugesera FC, Ibrahim Dauda, awukuramo.

Murera yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Bugesera, inyuze ku bakinnyi bayo barimo Kameni Junior, ariko kubona igitego biratinda.

Ku munota wa 23, Rayon Sports yagize impinduka ku bakinnyi bayo nyuma y’uko myugariro Charles Tchouplaou agize ikibazo cy’imvune, agasimburwa na Nshuti Didier.

Ku munota wa 35, Rayon Sports yafunguye amazamu ibifashijwemo na Hirwa Jean de Dieu, watsinze igitego nyuma y’umupira wari uvuye kuri Issa Djiguiba.

Nyuma y’iminota ine gusa, Kameni Junior yatsinze igitego cya kabiri, nyuma yo gucenga ba myugariro ba Bugesera FC, bituma Rayon Sports ijya kuruhuka iyoboye n’ibitego 2-0.

Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko umusifuzi ntiyemeza ko ari igitego, nyuma yo kubona ko habayeho gukoresha ukuboko.

Mu gice cya kabiri, Bugesera FC yagerageje gushaka uko yagaruka mu mukino, iyobowe na rutahizamu Akpeseri Naibe, ariko biranga.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Bugesera FC ibitego 2-0, yongera kubona intsinzi kuri iyi Stade nyuma y’igihe kitari gito.

Rayon Sports yari iheruka gutsindira Bugesera FC iwayo muri Shampiyona ku wa 20 Mata 2024.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now