Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasubiye inyuma imyanya itandatu ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026.
U Rwanda rwari ruherutse kuzamuka imyanya icyenda mu kwezi k’Ukwakira, ariko kuri iyi nshuro rwongeye gusubira inyuma nyuma yo gutsindwa na Mali imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Mu mukino ubanza wabereye i Bamako, Amavubi yatsinzwe ibitego 3-2, bituma atakaza amanota 5,7. Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro, u Rwanda rwongeye gutsindwa, rutakaza andi manota 5,51.
Muri rusange, Amavubi yatakaje amanota 11,21, asubira ku mwanya wa 125 ku Isi n’amanota 1145,8. Muri Afurika, u Rwanda ruza ku mwanya wa 34.
Ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere ku Isi, Espagne yakomeje kuyobora, ikurikirwa na Argentine, u Bufaransa n’u Bwongereza.
Maroc ni yo kipe ya mbere muri Afurika, nyuma yo kuzamuka imyanya ibiri ikagera ku mwanya wa gatanu ku Isi. Ikurikirwa na Portugal, Brésil, u Bubiligi, u Buholandi na Colombia.
Muri Afurika, ibihugu 10 bya mbere ni Maroc (5), Sénégal (18), Misiri (26), Côte d’Ivoire (28), Nigeria (29), Algeria (32), RDC (39), Cameroun (42), Mali (43) na Afurika y’Epfo (48).
Mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, Uganda iri ku mwanya wa 89, Tanzania ni iya 112, Kenya ni iya 115, mu gihe u Burundi buri ku mwanya wa 137.
Urutonde rwa FIFA ruzasohoka ku wa 16 Ukuboza 2026 ni rwo ruzaba rusozera umwaka wa 2026.
Leave a Comment