Romelu Lukaku yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi.

Romelu Lukaku yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi.

Romelu Lukaku yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi.

Romelu Lukaku yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi.
Rutahizamu wa Fenerbahçe, Romelu Lukaku, yatangaje ko asezeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, avuga ko yishimiye buri mwanya wose yamaze ayikinira.

Lukaku ufite imyaka 33, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu mu mwaka wa 2010. Ni we mukinnyi umaze gutsindira u Bubiligi ibitego byinshi mu mateka, aho yatsinze ibitego 94 mu mikino 135 yakiniye igihugu cye.

Ku rutonde rw’abakinnyi b’abagabo batsinze ibitego byinshi mu makipe y’ibihugu ku Isi, Lukaku ari ku mwanya wa gatanu. Aza inyuma ya Sunil Chhetri, Ali Daei, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo uyoboye urutonde n’ibitego 146.

Mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi ane yitabiriye, Lukaku yatsinzemo ibitego umunani. Yatsinze kandi ibitego bitandatu mu mikino itatu y’Igikombe cy’u Burayi (EURO) yitabiriye.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, uyu mukinnyi wahoze akinira Everton, Chelsea na Manchester United, yashimiye bagenzi be bakinana n’abatoza bamufashije mu myaka 16 yari amaze mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati: “Muri iyi myaka 16 namaze mu ikipe y’igihugu, nayihaye ibyo nari mfite byose. Nanyuze mu marangamutima atandukanye ashoboka.”

Yakomeje agira ati: “Ku bafana b’u Bubiligi, ndabashimira inkunga mwahaye ikipe yacu. Nishimira kuba narahagarariye igihugu cyanjye mu bikombe by’Isi bine no mu marushanwa atatu y’Igikombe cy’u Burayi.”

“Sinzigera nibagirwa ibyo bihe. Mfite amahoro ku mutima kubera icyemezo cyo guhagarikira aha. Byari ibintu byiza cyane, byanshimishije kandi ndabishimira.”

Mu mwaka wa 2023, Lukaku yatsinze ibitego 14 mu mikino umunani yo gushaka itike ya EURO 2024, ashyiraho agahigo ko gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi bakinnyi bose mu gushaka itike y’irushanwa rimwe ry’Igikombe cy’u Burayi.

Kevin De Bruyne bakinana mu ikipe y’igihugu na we yamusezeyeho abinyujije kuri Instagram, ashyiraho ifoto bari kumwe, maze yandika ati:

“Nta magambo ahagije yo gusobanura icyo wabereye njye n’igihugu cyacu!”


Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now