Mali Yageze i Kigali Kwitegura Umukino wo Kwishyura n’Amavubi

Mali Yageze i Kigali Kwitegura Umukino wo Kwishyura n’Amavubi

Mali Yageze i Kigali Kwitegura Umukino wo Kwishyura n’Amavubi

Mali Yageze i Kigali Kwitegura Umukino wo Kwishyura n’Amavubi
Ikipe y’Igihugu ya Mali yamaze kugera i Kigali mu ijoro rishyira ku wa 15 Ugushyingo 2026, aho yitegura gukina umukino wo kwishyura n’Amavubi nyuma yo kuyitsindira i Bamako ibitego 3-2 mu mukino ubanza.

Iyi kipe itozwa na Anthony Da Silva izahura n’Amavubi ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, kuri Stade Amahoro, umukino uteganyijwe gutangira saa Tatu z’ijoro.

Uyu mukino urimo guhangwa amaso n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane ko Amavubi agarutse gukina imbere y’abafana bayo afite intego yo kwihimura kuri Mali no kongera amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Mu mukino ubanza wabereye i Bamako ku wa Gatanu, u Rwanda rwatangiye neza rufungura amazamu ku munota wa 28, ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Jojea. Mali yaje kwishyura binyuze kuri Kamory Doumbia, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, Kavita Phanuel yongeye gushyira Amavubi imbere, ariko Mali ntiyacika intege kuko Moussa Yeo yaje kwishyura. Mamadou Camara ni we watsinze igitego cya gatatu cya Mali, ayihesha intsinzi y’ibitego 3-2.

Iyi ntsinzi yafashije Mali gukomeza kuyobora Itsinda K n’amanota icyenda mu mikino itatu imaze gukina. Amavubi ari ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu, agakurikirwa na Cap-Vert ifite amanota atatu, mu gihe Liberia iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite.

Ku ruhande rw’Amavubi, ikipe itozwa na Stephen Constantine yagarutse i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo, ihita ikomeza imyiteguro y’umukino wo kwishyura.

Amavubi arifuza gukoresha neza amahirwe yo gukinira imbere y’abafana bayo kugira ngo abone intsinzi, bityo yongere amahirwe yo gusubira mu Gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 23. U Rwanda ruheruka muri iri rushanwa mu 2004, ubwo ryaberaga muri Tunisia.

Muri iri tsinda, amakipe abiri ya mbere ni yo azabona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cya 2027, kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

FERWAFA yatangaje ibiciro by’amatike yo kureba uyu mukino, aho itike ya make igura 2,000 Frw mu myanya isanzwe yo hasi (Lower Bowl) no hejuru (Upper Bowl).

Mu yindi myanya, amatike ya VIP ari kugura 20,000 Frw, VVIP ni 50,000 Frw, Executive Seat ni 150,000 Frw, mu gihe Sky Box igura miliyoni 2 Frw.

Abifuza kureba uyu mukino bashobora kugura amatike bifashishije uburyo bwa 9393*2#.

Amavubi aracyafite urugamba rwo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika, kandi umukino wo ku wa Kabiri ni amahirwe akomeye yo kwereka abakunzi bayo ko agifite ubushobozi bwo guhatanira umwanya wa mbere muri iri tsinda.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now