Amakuru y'iyegura ry'uyu muyobozi yashimangiwe n'ibaruwa y'ubwegure bwe Etincelles FC yashyize ku rukuta rwayo rwa X. Muri iyi baruwa, Rwezambuga yagaragaje ko impamvu nyamukuru zamuteye gusezera ari ukudahuza n'abo bafatikanyije kuyobora.
Yanditse ati "Neguye kubera kunanizwa no kudahuza mu rurimi rw'umupira w'amaguru, aho usanga uruvugwa muri Etincelles rudahura n'ururimi rw'umupira w'amaguru benshi bazi."
Uyu mugabo uri mu bamaze igihe muri iyi kipe yakomeje avuga ko ibibera muri iyi kipe abona atakomeza kwihuza na byo kuko bimwicira izina.
Ati "Nk'uwakinnye umupira, nkawubamo, nkaba ngikeneye kuwugumamo, nsanze ntakomeza kuwugumamo ku izina, ariko wareba kure ugasanga atari umupira nyirizina."
Rwezambuga utagize izina akomozaho mu bamunanije mu ibaruwa y'ubwegure bwe, yashimiye abakunzi b'ikipe bamugiriye icyizere ubwo bamuhaga izi nshingano, abasaba gukomeza kuba hafi ikipe.
Yari amaze umwaka ku mwanya wa Visi Perezida Wungirije ushinzwe Tekinike mu ikipe ya Etincelles kuko yatowe mu Nteko Rusange y'ikipe, yabaye mu Ukwakira 2024. Icyo gihe Ndagijimama Enock yatowe nka Perezida w'Ikipe, mu gihe Umwali Belinda yari yatowe nka Visi Perezida wa Kabiri.
Mu mwaka w'imikino ushize, Etincelles FC yasoreje ku mwanya wa 12 n'amanota 34, irusha amanota ane Muhazi United iri mu zamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Mu mikino ibiri ya Shampiyona iyi kipe yambara umutuku n'umweru imaze gukina ntirabona intsinzi; yanganyije na Gasogi United 0-0, inatsindwa na mukeba, Marines FC, ibitego 2-0.
Leave a Comment