Kuri uyu wa 6 tariki 22 Ugushyingo 2025, nibwo shampiyona y’iciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga, aho ikipe ya APR FC yari yasuye Musanze FC. Wari umukino udasanzwe kuko wagiye kuba aya makipe ahekeranye ku rutonde wa shampiyona n’ubwo APR FC ifite imikino y’ikirarane.
Umukino ugitangira ntabwo byagombereye iminota myinshi kuko Musanze FC yahise ifungara amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mutsinzi Charles ku munota wa 6 gusa ku mupira yari ahawe na Shaban Hussein. Uyu Mutsinzi twafata nk’umururu muto, arimo arakina shampiyona y’icyiciro cya mbere bwa mbere, kuko umwaka ushize yari mu ikipe ya Sunrise FC. Uyu mwana uvuka mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro, yahuraga n’ikipe yamuhaye amataka yo kunywa agasomeza umugati, kuko yakuriye mu irero rya APR FC.
Mutsinzi bakunze kwita Best, igitego yatsinze cyari icya kabiri cyikurikiranya, kikaba igitego cya kabiri atsinze muri shampiyona y'u Rwanda mu mateka ye
Mu gihe ikipe ya APR FC yarimo yisuganya ngo ijye mu mwanya neza, Shaban Hussein yaje kuyitsinda igitego cya 2 ku munota wa 22 ibintu bitangira guhindura isura i Musanze. Shaban Hussein nawe ni umukinnyi mushya muri Musanze FC kuko yayigezemo uyu mwaka avuye mu ikipe ya As Kigali.
Nkaho ibyo bitari bihagije ku munota wa 42 Bizimungu Omar wagize umukino mwiza, yaje gutsinda igitego cya 3 kiba igitego cy’amateka kuri we. Omar nawe ni umukinnyi mushya muri Musanze FC kuko yageze muri iyi kipe avuye muri Marine FC.
Shaban Hussein ni ubwo ari umukinnyi mushya muri Musanze FC ariko amenyereye shampiyona y'u Rwanda cyane
Ikipe ya Musanze FC umwaka ushize w’imikino yagarukiye ku mwamba ndetse biri mu byatumye bagura abakinnyi benshi beza kandi hatarimo kwibeshya, kuko umutoza Ruremesha uko yaguraga umukinnyi umwe kuri umwe yari yamaze kwiga ibihanga byari muri iyi kipe.
Ubu ikipe ya Musanze FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 15 mu mikino 8 imaze gukina, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 11 ariko ikaba ifite imikino 2 itarakina.

Bizimungu Omar wari utsinze APR FC bwa mbere, yerekanye ibyinshimo bidasanzwe, akaba yaraheze muri Musanze uyu mwaka avuye muri Marine FC