Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Adel Amrouche, yavuze ko u Rwanda rukeneye kubaka urufatiro rukomeye rw’umupira w’amaguru mbere yo gutekereza ku rwego rwo guhatanira kujya mu Gikombe cy’Isi.
Ni bimwe mu byo uyu mutoza yabwiye abanyamakuru baganiriye nyuma y’uko ikipe atoza itsinzwe na Benin igitego 1–0 kuri Stade Amahoro, imbere ya Perezida Paul Kagame n’abafana ibihumbi bari baje gushyigikira Amavubi.
Umutoza Amrouche yavuze ko gutsindwa byaturutse ku makosa yakozwe n'abakinnyi be.
Ati “Habayeho kutumvikana hagati y’abakinnyi bamwe, biba nko gutanga impano. Twari dufite uburyo bwinshi n’amahirwe, ariko amahirwe ntabwo yari ku ruhande rwacu."
Mu bindi yakomojeho nk'intandaro yo gutakaza uyu mukino, ni abakinnyi bamwe bagize ibibazo byimvune ntibitabire ubutumire bw'ikipe y'Igihugu, ibyo avuga ko byatumye bahindura uburyo bw'imikinire bari bateguye mbere.
Uyu mutoza uri mu bafite ubunararibonye mu mupira wa Afurika, yasobanuye ko Abanyarwanda badakwiye kwitega ibirenze ku ikipe yabo mu gihe cyose yubakiye ku kinyoma.
Yagize ati “Tugomba kuba inyangamugayo. Ntabwo ushobora guhindura umutoza, perezida cyangwa CEO ngo uhite ukora ibitangaza. Tugomba gukora cyane, tugashora mu bato, tugateza imbere shampiyona yacu. Narababajije nti 'mumpe umukinnyi umwe w’imyaka 17 ukina mu ikipe nkuru,' barambwira ngo ntawe. Iyo udafite urubyiruko rutegurirwa ejo hazaza, nta hazaza habaho.”
Kuri iyi ngingo uyu Munya-Algérie yatanze ingero z’ibihugu yakoreyemo akazi mbere yo kuza mu Rwanda, avuga ko gukoresha abato byatanze umusaruro.
Ati "Reka mbabwire: igihe nari muri Kenya no mu Burundi, najyanye mu ikipe y’igihugu abana bafite imyaka 16 cyangwa 17 -nka Olunga, Cedric Amissi n’abandi- kandi baracyakina kugeza ubu. Iyo udafite gahunda yo kuzamura abana, nta hazaza uba ufite."
Uyu mutoza kandi yahishuye ko yashenguwe no kuba ikipe ye yatsindiwe imbere y'umukuru w'igihugu udasiba kubashyigikira.
Ati “Turababaye cyane, cyane cyane kuko Perezida yari hano. Twese tuzi uburyo akunda umupira. Gutsindirwa imbere ye birababaza cyane, ariko abafana ntibakwiye gucika intege. Iyi ni ikipe yacu, tugomba gukomeza kubaka...Sinaje hano gusura igihugu. Naje gukora. Nkunda u Rwanda kandi sinzajya kugurisha inzozi zidafite ishingiro.”
Yashimiye kandi Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire wari waje kubashyigikira mu rwambariro, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye bukenewe mu kuzamura umupira.
Adel Amrouche yasoje asaba Abanyarwanda gukomeza gukunda ikipe y’igihugu no kwirinda ibihuha, ashimangira ko Amavubi azakomeza kubakwa igihe cyose, yaba ahari nk'umutoza cyangwa hari undi.
U Rwanda ruzakina umukino wa nyuma mu yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 atakibonye, ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha, ubwo bazaba basura Afurika y'Epfo.
Kuri ubu u Rwanda rwasigaye ku mwanya wa kane mu itsinda C n’amanota 11, mu gihe Bénin yahise iriyobora n’amanota 17. Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15, naho Nigeria iri ku wa gatatu n’amanota 14.

