Amatike ya derby ya APR FC na Rayon Sports yatangiye kugurwa

Amatike ya derby ya APR FC na Rayon Sports yatangiye kugurwa

Amatike ya derby ya APR FC na Rayon Sports yatangiye kugurwa

Amatike ya derby ya APR FC na Rayon Sports yatangiye kugurwa
Ubuyobozi bwa APR FC bwashyize ahagaragara ibiciro by’itike z’umukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona uzahuza iyi kipe na Rayon Sports, ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, kuri Stade Amahoro saa cyenda z’amanywa.

Abakunzi ba ruhago baragura itike guhera none kugera tariki ya 6, bazishyura 2,000 Frw ahasigaye hose mu gice cyo hejuru ndetse na 3,000 Frw mu hasigaye hose igice cyo hasi, cyegereye ikibuga. 

Itike ya menshi mu mwanya w'ikirenga (sky box) ni miliyoni 2 Frw. 

Ku munsi ubanziriza umukino ndetse no ku w'umukino nyirizina, itike yaguraga 2,000 Frw izagura 3,000 Frw, hanyuma iya 3,000 Frw igera kuri 5,000 Frw. Nta zindi mpinduka ku biciro ziteganyijwe. 

Kwibikaho itike ni ugukanda muri telefoni *669*5# cyangwa kunyura ku rubuga http://tkay.sinc.events.

Ikipe y'ingabo igiye gukina uyu mukino idahagaze neza nyuma yo kunganya imikino ibiri iheruka; ibituma magingo aya iri ku mwanya wa munani n'amanota umunani, icyakora ikaba ifite imikino ibiri y'ibirarane itari yakina.

Ni mu gihe Gikundiro y'Umutoza w'Agateganyo, Haruna Ferouz, yo imaze imikino itatu yikurikiranya itsinda. Ni iya kabiri ku rutonde n'amanota 13, ikaba irushwa amanota atatu na Police FC ya mbere.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now